2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kenya: Kenyatta yanikiye Raila Odinga wanze ibyavuye mu matora

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-09 06:12:47

 
Share on:
 
Yasuwe:590
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Komisiyo y’Amatora ya Kenya yatangaje ko mu majwi amaze kubarurwa Uhuru Kenyatta wari usanzwe ayoboye icyo gihugu arusha cyane Raila Odinga bari bahanganye; uyu we yanze ibyavuye mu matora, bitera impungenge ko abamushyigikiye bashobora guteza imvururu.

Urubuga rwa Komisiyo y’Amatora ya Kenya, saa kumi za mugitondo rwerekanaga ko Kenyatta yatowe na 55.1% mu gihe Odinga yatowe na 44.4 %, hakurikijwe amajwi yabaruwe mu biro by’itora 35 000, bingana na 80%.

Raila Odinga kuri uyu wa Gatatu yavuze ko atemeye ibyavuye mu matora. Uyu munyapoliki w’imyaka 72 yavuze ko amajwi yatangajwe ari amahimbano, ahamya ko ishyaka rye ryabaruye rigasanga ari we uri imbere.

Ati “Dufite imibare yacu y’abantu twohereje hirya no hino mu gihugu yerekana ko turi imbere kugeza ubu.”

JPEG - 50 kb
Raila Odinga ntiyemera ibyavuye mu matora

Reuters ivuga ko Odinga yibajije impamvu ibyavuye mu matora bitaherekejwe n’inyandiko zashyizweho umukono n’abari bahagarariye amashyaka yose ku biro by’itora.

Yongeyeho ko ikimenyetso cy’uko amajwi yariganyijwe ari uko uwari ashinzwe ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Amatora, Chris Msando, yishwe mbere gato y’amatora ariko kuri ubu iyicwa rye rikaba rigiteye urujijo.

Ati” Dutewe impungenge ko ibi ari byo byatumye Chris Msando yicwa.”

Amagambo ya Odinga yateye impungenge abakurikiranira hafi politiki yo muri Kenya bavuga ko ashobora guteza imvururu nk’izabaye mu 2007 zatumye abantu babarirwa mu 1200 bicwa.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC rwari rwatangaje ko Uhuru Kenyatta n’umwungirije William Ruto bakurikiranwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu ariko nyuma bivanwaho kubera ababashinjaga bapfuye abandi bakabura.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE