Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Ibihugu bya Afurika bizamurikira i Kigali pasiporo nshya   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 June 2016

 
 

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) witeguye kumurika pasiporo igezweho (e-Passport) mu nama izahuza ibihugu biwugize muri Nyakanga i Kigali.

Uwo mushinga ibihugu bigize AU byemeranyije muri 2016, uri mu cyerekezo cya Afurika cya 2063 cyo koroshya urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu ku mugabane wa Afurika hagamijwe iterambere no kwishyira hamwe.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Dr. Nkosazama Dlamini Zuma avuga ko iyo pasiporo ari ikimenyetso gikomeye cy’uko Afurika ishobora guhangana ku rwego rw’Isi.

Ati”Ni intambwe iganisha ku iterambere rya Afurika n’Ubumwe bw’ibihugu byayo. Ni ikimenyetso cy’uko uyu mugabane uri kugana ku mwanya mwiza ku rwego rw’Isi.”

PNG - 87.5 kb
Pasiporo ihuriweho n’ibihugu bya Afurika izoroshya ubuhahirane

Iyo pasiporo izahabwa bwa mbere abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’abahagarariye ibihugu byabo ku cyicaro cya AU i Addis Ababa muri Ethiopia. Abo bose bazaziherebwa i Kigali muri Nyakanga nk’uko African Brains ibitangaza.

Gahunda yo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika yagiye yunguranwaho ibitekerezo mu nama zitandukanye ndetse igarukwaho mu masezerano ya Lagos na Abuja.

Kuri ubu ibihugu nk’u Rwanda, Mauritius, Ghana na Seychelles byamaze kwemerera abatuye Afurika kubyinjiramo nta viza.

Itangwa ry’iyi pasiporo ryitezweho gutuma ibihugu bya Afurika bishyiraho amabwiriza n’imikorere izatuma abatuye uyu mugabane bose bagenda batikandagira.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump

Bill Clinton n’umufasha we Hillary bamaze gutangaza ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watowe bari bahanganye bikomeye. (...)

Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump
Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House. Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye (...)

Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu
Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu

Umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Isiraheli yategetse ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa na magendu. Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, Times of (...)

Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida Sassou Nguesso
Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida Sassou Nguesso

Umuvugizi wa perezida uherutse gutorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso. Perezidansi ya Congo (...)

Donald Trump asanga Loni ntacyo imaze
Donald Trump asanga Loni ntacyo imaze

Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahamije ko Loni ntacyo imaze, ikaba imeze nk’akabari abantu bagiriramo ibihe byiza. Ni ubutumwa butandukanye uyu muyobozi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.