Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Havumbuwe ko USA yashoye $ menshi mu guhimba amashusho yo guharabika Al Qaeda   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Umuryango w’Abanyamakuru baperereza wo mu Bwongereza, watangaje ko wavumbuye ko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyashoye asaga miliyoni 540 z’amadorali hagati ya 2006 na 2011 mu guhimba amashusho yerekana intagondwa za al-Qaeda ziri guca imitwe abantu muri Irak.

Bureau of Investigative Journalism, ivuga ko USA yavugaga ko ishora ayo mamiliyoni mu ‘rugamba rw’isakazamakuru’. Yishyuwe mu ibanga ikigo cy’isakazamakuru n’ubuhuza cyo mu Bwongereza cyitwa Bell Pottinger kugira ngo gikwize ibihuha byo guharabika intagondwa z’abayisilamu.

Uwahoze akora yo mashusho, Martin Wells, avuga ko bayafotoreraga mu bwihisho bacungwa n’abasirikare ba USA.

JPEG - 78.4 kb
Amashusho nk’aya ngo acurwa na USA

Ayo mashusho yibasiraga Al-Qaida, yari akozwe ku buryo bigaragara ko yakozwe n’Abarabu akagurishwa kuri za televiziyo zo mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma bigatangazwa ko Al-Qaida ari yo yayashyize ahagaragara.

Ahanini ayo mafoto yakoreshwaga kugira ngo abayareba baze gufatwa, yabaga ari kuri CD maze uyashyize mu mashini, USA ikamukurikirana hakoreshejwe aderesi ye ya internet (IP) cyangwa Google.

Kuri ubu hari abakeka ko hari andi mashusho ameze nk’ayo akoreshwa akitirirwa umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, cyane ko kuri ubu kuyerekana byoroshye kubera imbuga nkoranyambaga.

Ibi bishimangira impungenge z’uko hari benshi bashobora kujya mu mitwe y’intagondwa kubera ibyo bareba kuri internet, bakisanga bafashwe na USA batararenga umutaru.

 

Comments

 
 
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu
USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu

Urukuta Perezida wa Leta Zunza z’Ubumwe za Amerika, Donald Trump ateganya kubaka ku mupaka w’icyo gihugu na Mexico ruzatwara miliyari 21.6 z’amadorali naho imirimo yo kurwubaka ibe mu gihe cy’imyaka (...)

Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege
Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege

Abagize inteko ishinga amategeko ya Somalia batoreye Mohamed Abdullahi Farmajo kuba Perezida wa Somalia ku wa Gatatu ku ya 8 Gashyantare 2017. Ni amatora yabereye mu bubiko bw’indege bw’ikibuga (...)

Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU
Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU

Perezida wa Guinea Conakry yasimbuye Idriss Deby Itno wa Tchad ku buyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, mu muhango wabereye ku cyicaro cya AU, i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 30 (...)

Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA
Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA

Perezida Donald Trump, ejo hashize yasinye itegeko ryo gutangira kubaka urukuta ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico rwo gukumira abimukira badafite ibyangombwa no gukaza umutekano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.