2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gabon : Minisitiri yegujwe mu cyumweru yahawemo umwanya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-29 07:24:37

 
Share on:
 
Yasuwe:255
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Muri Gabon, Madamu Irène Patricia Boussamba wari wagizwe Minisitiri ushinzwe Ingengo y’imari na konte za Leta, yegujwe kuri uwo mwanya hashize icyumweru kimwe gusa awuhawe. Yakuwe muri Guverinoma nshya atari yatangira akazi kubera ko yagaragaye ku rutonde rw’abari abakozi bavugwaho ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda.

JPEG - 217.7 kb
Minisitiri w’intebe wa Gabon Emmanuel Issoze-Ngondet (uri ibumoso) ngo ni we wasabye Minisitiri Irène Patricia Boussamba kwegura amaze icyumweru kimwe ahawe uyu mwanya (Foto AFP)

Madamu Boussamba wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Minisitiri w’Ingengo y’imari ucyuye igihe, nkuko bitangazwa na Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa(RFI), ngo yandaritswe cyane cyane n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri Gabon, zanditse zinenga uburyo umuntu wamunzwe na ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu yongeye kugirirwa icyizere akagirwa Minisitiri muri Guverinoma nshya.

Ati «Iyo nkuru ikimara gucicikana mu bitangazamakuru binyuranye, byabaye ngombwa ko asabwa na Minisitiri w’intebe Emmanuel Issoze-Ngondet kwegura anahita atabwa muri yombi arafungwa kugira ngo hakorwe iperereza ku bimuvugwaho atarasibanganya ibimenyetso ». Ibitangazamakuru bimwe byemeza ko Patricia Boussamba yegujwe ku rubuga rwa Facebook ngo hakirimo haza ubutumwa bw’abamushimiraga umwanya wa Minisitiri yahawe, banamwifuriza imirimo mishya myiza.

RFI itangaza ko amakuru y’ibanze ku bivugwa kuri uwo mu minisitiri wegujwe muri Guverinoma nshya ya Gabon ataranatangira akazi, avuga ko icyo Minisitiri Irène akekwaho ngo ari uguha amasoko ya Leta umuherwe w’Umutaliya bitanyuze mu mucyo, umuherwe uzwi ku izina rya Guido Santullo. Ati «Iyi nkuru ibitangazamakuru byo muri Gabon bivuga ko ari uburyo bukabije bwo kunyereza umutungo w’igihugu ku nyungu ze bwite, biravugwamo n’abandi bantu benshi bakoraga muri Leta baba barahawe buri wese akayabo k’amafaranga atari yamenyekana neza».

Umwe mu bari muri Guverinoma nshya ya Libreville yatangarije RFI ko ngo Patricia Boussamba ashobora kuba yarahawe indonge nyinshi akiri Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’ingengo y’imari, ari na zo zatumye atanga amasoko ya Leta mu buryo budakurikije amategeko.

Ati «Hari Urwego rw’igihugu rushinzwe ubushakashatsi rwari rwaratangiye banabugeze kure, mu gihe ibyavuye bitarashyirwa ahagaragara aba ahawe uwo mwanya ukomeye muri Guverinoma». Icyemezo cyo kweguza uwo mugore no kumufunga ngo cyafashwe mu rwego rwo kugaragariza rubanda ko ubutegetsi bushya bwa Gabon butajenjetse mu gucunga ibyabo.

Abasesenguzi ba politiki ya Gabon nkuko biherutse gutangazwa n’Ikinyamakuru Jeune Afrique ni uko, ngo kuva Ali Bongo yongeye gutorerwa kuba Perezida w’iki gihugu ku wa 27 Kanama 2016 havutse imvururu zikomeye ndetse n’abaturage bigaragambyaga bo ku ruhande rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi baricwa. Ati «Kugeza magingo aya abatavuga rumwe na Guverinoma barangajwe imbere n’umunyapolitki Jean Ping ntibanyuzwe n’ubutegetsi kabone n’ubwo Perezida Ali Bongo yabagaragarije ubushake bwo gukemura ikibazo bafitanye binyuze mu nzira y’ibiganiro».

Jean Ping watsinzwe amatora ya Perezida yahatanagamo na Bongo, yanze ibyatangajwe na komisiyo yigenga y’amatora ya Gabon, ahubwo bayirega kwiba amajwi muri ayo matora yo muri 2016.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE