Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Congo: Loni yohereje itsinda ryo kwiga ku isubukurwa ry’ibitero simusiga kuri FDLR   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 May 2016

 
 

Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ryoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwiga ku buryo imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace irimo na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda yarandurwa burundu.

Iryo tsinda rigizwe n’abagize akanama ko kugarura amahoro mu karere barimo intumwa za Loni, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), Inama y’Ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Epfo (SADC).

Ibiro Ntaramakuru CAJ, bivuga ko izo ntumwa zatangiriye uruzinduko mu Mijyi ya Goma na Beni ku wa Mbere ahari indiri y’imitwe ya FDLR na ADF.

JPEG - 209.2 kb
FDLR imaze imyaka isaga 20 mumashyamba ya Congo

Iyo mitwe imaze imyaka isaga 20 isahura ndetse ikica abaturage mu Burasirazuba bwa Congo. Mu bizigwaho n’iryo tsinda harimo no gucyura abarwanyi b’umutwe wa M 23.

Muri urwo ruzinduko kandi Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu karere k’Ibiyaga Bigari, Said Djinnit, umuyobozi wa Loni mu Burundi, Ibrahima Fall n’Umunyamabanga mukuru wa ICGLR, Ntumba Luaba bararebera hamwe uburyo ibitero kuri FDLR byasubukurwa ku bufatanye bw’ingabo za Congo, FARDC n’iza Loni, MONUSCO.

Hashize umwaka urenga izo ngabo zitangiye kugaba ibitero kuri uwo mutwe, ariko bidateye kabiri, Loni yahise iha Leta ya Kabila igihe cy’ ibyumweru bibiri ngo ibe yirukanye abajenerali babiri, Bruno Mandevu na Fall Sikabwe, bakurikiranweho ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, bari bashinzwe kuyobora ibyo bitero.

Kuva ubwo Leta ya Congo yagiye itangaza ko iri kugaba ibitero kuri FDLR, ariko impuguke za Loni zivuga ko nta na kimwe byigeze bihunganyabanyaho uwo mutwe urimo n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyegeranyo impuguke za Loni zashyize ahagaragara mu Kwakira, cyagaragaje ko bya FARDC byatumye FDLR ihindura ibirindiro by’igihe gito ndetse igahomba imwe mu mitungo yinjiza ariko ko kugeza muri Kanama ingufu zayo zari zikiri za zindi.

 

Comments

 
 
USA: Hillary Clinton yibasiye  Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora
USA: Hillary Clinton yibasiye Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora

Mu ijambo rya mbere yavugiye mu ruhame nyuma yo gutsindwa amatora, Hillary Clinton yibasiye ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump. Yavuye imuzingo gahunda za (...)

USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye
USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko azahembwa, ariko umushahara we akazawutanga mu bikorwa by’urukundo nubwo ubwo yiyamamazaga yari yavuze ko adashaka kuzahembwa. (...)

Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye
Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump arashinja uwo yasimbuye, Barack Obama, gufata amajwi ya telefoni ye mu mpera z’umwaka ushize, harabura ukwezi kumwe ngo atorwe. Abinyujije (...)

USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru
USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwiga ku myanzuro yo kubuza Koreya ya Ruguru gukora ibitwaro bya kirimbuzi, irimo no gushoza intambara yeruye mu gihe iki gihugu gikomeje gutsimbarara. (...)

USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.