Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zashinzwe kurinda perezida mushya   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 March 2016

 
 

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, MINUSCA, zahawe inshigano zo kurinda perezida mushya w’icyo gihugu, Faustin Archange Touadera.

Izo ngabo ziri mu itsinda ryiswe Rwanbatt3, zizarinda perezida Touadera ari nako zikomeza kubungabunga umutekano w’uwo yasimbuye, Catherine Samba Panza.

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda buvuga ko Loni yahaye u Rwanda izo nshingano kuko Polisi y’u Rwanda yashoboye kurinda Touadera akiri umukandida.

Polisi y’u Rwanda yarinze uwo mugabo kuva ku ya 8 Mutarama 2016 ubwo yiyamamazaga mu matora.Kuva icyo gihe ni nayo yakomeje kumurinda abaye perezida.

JPEG - 143.7 kb
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Rwanbatt 3

Rwanbatt3 yahawe inshingano zo kurinda Perezida Touadera, kurinda ibiro bye n’ingoro ye no kumuba hafi aho ari hose.

Mu muhango wo gushyikirizwa izo nshingano. Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na SSP Paul Butera mu mwanya wa ACP Benoit Kayijuka ushinzwe uburinzi.

Ingabo z’u Rwanda zo zari zihagarariwe na Maj. Epimaque Kayitare na Major Santos Kanamugire ushinzwe itsinda ririnda perezida wa Centrafrique.

 

Comments

  • ndanyuzwe leonce December 2016

    both komrrezaho gusa imana ikomeze ikurinde mubyukora byose


Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump

Bill Clinton n’umufasha we Hillary bamaze gutangaza ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watowe bari bahanganye bikomeye. (...)

Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump
Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House. Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye (...)

Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu
Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu

Umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Isiraheli yategetse ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa na magendu. Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, Times of (...)

Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida Sassou Nguesso
Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida Sassou Nguesso

Umuvugizi wa perezida uherutse gutorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso. Perezidansi ya Congo (...)

Donald Trump asanga Loni ntacyo imaze
Donald Trump asanga Loni ntacyo imaze

Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahamije ko Loni ntacyo imaze, ikaba imeze nk’akabari abantu bagiriramo ibihe byiza. Ni ubutumwa butandukanye uyu muyobozi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.