Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Burundi: Umudepite mu nteko y’akarere (EALA) yishwe arashwe   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bishe umwe mu bari bahagarariye u Burundi mu nteko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko depite Hafsa Mossi yarasiwe muri komini ya Mutanga mu mujyi wa Bujumbura ahagana mu ma saa yine n’igice.

Umwe mu batuye muri ako gace, Achel Majabuka, yabwiye Bloomberg ko yumvise urusaku rw’amasasu akaboa abagabo babiri binjira mu modoka ikagenda yiruka.

JPEG - 44.3 kb
Depite Hafsa Mossi yigeze gusura inkambi y’impunzi z’Abarundi i Mahama mu Rwanda asuka amarira kubera ubuzima zibayemo

U Burundi buri mu mvururu za politiki zimaze kugwamo ababarirwa muri 500 naho abasaga 250 bamaze guhunga kuva Perezida Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu muri Mata 2015.

Hafsa Mosi yigeze kuba Minisitiri Ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, yanakoreye ishami ry’igiswayire rya BBC.

Kuri ubu yari umudepite mu nteko ihuriwemo n’u Rwanda Kenya, Uganda, Tanzania, u Burundi na Sudani y’Epfo.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Irahira rya Donald Trump ni ryo rihenze kurusha ayandi mu mateka ya USA
Irahira rya Donald Trump ni ryo rihenze kurusha ayandi mu mateka ya USA

Ibirori by’irahira rya Donald Trump ni byo byambere bihenze mu mateka ya USA Donald Trump ararahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 20 Mutarama 2017, mu birori birabera mu (...)

Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin
Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ku wa Kabiri yibasiye ubuyobozi bwa Obama abushinja gushaka kuburizamo itorwa rya Donald Trump bubinyujije mu birego bidafite ishingiro. Yavugaga kuri (...)

Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika
Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika

Itsinda rya Donald Trump ryashyikirije ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe bucyuye igihe inyandiko irimo ibibazo bizamufasha gukora politiki y’ububanyi n’umugabane wa Afurika; bica amarenga ko ku (...)

Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump

Bill Clinton n’umufasha we Hillary bamaze gutangaza ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watowe bari bahanganye bikomeye. (...)

Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump
Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House. Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.