Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

AU yongeye kwakira abakandida bashaka gusimbura Dlamini Zuma   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yatangiye kongera kwakira abakandida bifuza gusimbura Perezida wayo, Nkosazana Dlamini Zuma.

Mu itangazo iyi komisiyo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko iri gushaka abakandida bo kujya mu myanya 10, ya Perezida na Visi-Perezida n’abakomiseri umunani.

Kwakira abo bakandida bije nyuma y’uko amatora yabereye mu Rwanda mu nama ya AU muri Nyakanga aburijwemo “Kuko mu bakandida batatu biyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ntawabonye bibiri bya gatatu by’amanota mu byiciro birindwi byose.”

JPEG - 53.2 kb
Kugeza ubu Dlamini Zuma yabuze umusimbura

Komisiyo ya AU ivuga ko andi matora shobora kuba ku ya 30-31 Mutarama 2017 mu nama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika izabera I Addis-Ababa muri Ethiopia.

Itangazo riragira riti” Amategeko agenga inama y’ubuyobozi n’amatora y’abagize komisiyo agena ko amazina y’abakandida azengurutswa mu bihugu bigize AU harabura nibura amezi atatu ngo amatora abe.”

Ibihugu bifite abakandida ku mwanya w’ubukomiseri byasabwe gutanga amazina yabo ari mu ibahasha ifunze ku biro by’Umujyanama mu by’amategeko wa AU bitarenze ku ya 19 Kanama, naho uturere tugatanga abakandida batwo bitarenze ku ya 16 Nzeli.

Naho amazina y’abakandida ku mwanya wa Perezida n’umwungirije ngo azatangwa kugeza ku ya 30 Nzeli.

Ku ya 7 Ukwakira, abaminisitiri bazahura bakora urutonde ndakuka rw’abakandida hanyuma batange gutemberezwa mu bihugu byose mbere yo ku ya 14 Ukwakira 2016.

Mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Dlamini Zuma harimo Umunyarwanda Donald Kaberuka, wahoze ayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

 

Comments

 
 
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu
USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu

Urukuta Perezida wa Leta Zunza z’Ubumwe za Amerika, Donald Trump ateganya kubaka ku mupaka w’icyo gihugu na Mexico ruzatwara miliyari 21.6 z’amadorali naho imirimo yo kurwubaka ibe mu gihe cy’imyaka (...)

Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege
Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege

Abagize inteko ishinga amategeko ya Somalia batoreye Mohamed Abdullahi Farmajo kuba Perezida wa Somalia ku wa Gatatu ku ya 8 Gashyantare 2017. Ni amatora yabereye mu bubiko bw’indege bw’ikibuga (...)

Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU
Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU

Perezida wa Guinea Conakry yasimbuye Idriss Deby Itno wa Tchad ku buyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, mu muhango wabereye ku cyicaro cya AU, i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 30 (...)

Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA
Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA

Perezida Donald Trump, ejo hashize yasinye itegeko ryo gutangira kubaka urukuta ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico rwo gukumira abimukira badafite ibyangombwa no gukaza umutekano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.