Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Ali Bongo yarahiriye kuyobora Gabon   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 September 2016

 
 

Ali Bongo yarahiriye kuba Perezida wa Gabon kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko urukiko rw’itegeko nshinga rwemeje ko yatsinze amatora nubwo bitavuzweho rumwe.

Ati” Nsezeranye gukoresha ingufu zanjye zose mparanira kubaho neza kw’abaturage ba Gabon, kurinda, kubahiriza no kubaha itegeko nshinga.”

Mu gitondo, Perezidansi ya Gabon yari yatangaje ko ibirori byo kumurahiriza birabera mu ngoro ye mu murwa mukuru wa Libreville nk’uko AFP ibitangaza.

Ntihigeze havugwa amasaha ararahirira n’abatumiwe, byatumye abatavuga rumwe na Ali Bongo bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko yibye amatora.

Umuvugizi wa Jean Ping, wari uhanganye na Bongo ati” Nta perezida muzima urahizwa mu bwihisho.”

Ku wa Gatandatu nibwo urukiko rwateye utwatsi abavugaga ko amatora yabayemo uburiganya. Imvururu zatangiye ku ya 31 Kanama, ubwo komisiyo yemezaga ko Bongo w’imyaka 57 yatsinze.

Abigaragambya batwitse inteko ishinga amategeko banahangana na polisi yataye muri yombi abasaga 1000.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko abantu basaga 50 bishwe, nubwo ubuegetsi buriho bubihakana. Ali Bongo yagiye ku butegetsi asimbuye ise Omar Bongo wapfuye mu 2009.

 

Comments

 
 
USA: Hillary Clinton yibasiye  Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora
USA: Hillary Clinton yibasiye Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora

Mu ijambo rya mbere yavugiye mu ruhame nyuma yo gutsindwa amatora, Hillary Clinton yibasiye ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump. Yavuye imuzingo gahunda za (...)

USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye
USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko azahembwa, ariko umushahara we akazawutanga mu bikorwa by’urukundo nubwo ubwo yiyamamazaga yari yavuze ko adashaka kuzahembwa. (...)

Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye
Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump arashinja uwo yasimbuye, Barack Obama, gufata amajwi ya telefoni ye mu mpera z’umwaka ushize, harabura ukwezi kumwe ngo atorwe. Abinyujije (...)

USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru
USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwiga ku myanzuro yo kubuza Koreya ya Ruguru gukora ibitwaro bya kirimbuzi, irimo no gushoza intambara yeruye mu gihe iki gihugu gikomeje gutsimbarara. (...)

USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.