Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki

Ubuhemu bwa RDC mu byatumye Col. Mutarambirwa yigobotora FDLR   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 1 April

 
 

Mutarambirwa Elie, yavuye imuzi ubuzima yabayemo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), agaragaza uburyo babeshywe ko bazafashwa gutera u Rwanda akiri muri FDLR ariko yabona bitagishobotse agafata umwanzuro wamuhinduriye ubuzima.

Kuri ubu Mutarambirwa uvuka mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rutunga ni Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe (RDRC). Nubwo yari afite abo yayoboraga mu mashyamba ya Kongo, yafashe umwanzuro wo kubasiga abashaka nyuma yarageze mu gihugu ku buryo mu basaga 650 yari ayoboye mu ibatayo (battalion) yafashije abarenga 300 gutahuka basubizwa mu buzima busanzwe.

JPEG - 279.3 kb
Mutarambirwa Elie ni Komiseri muri RDRC ushinzwe Intara y’Amajyaruguru

Mu kinganiro kirambuye na Imvaho Nshya Komiseri Mutarambirwa Elie yagaragaje ko imwe mu mpamvu zatumye afata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda ari uko yabonaga FDLR nta murongo w’ibyo irwanira ifite, ndetse na Kongo ikabigarama ku munota wa nyuma.

Imvaho Nshya (I. N): Twumvise ko namwe mwasezerewe mu bahoze ari abasirikare; mwasezerewe hehe, ryari?

Mutarambirwa Elie (M.E): Nasezerewe muri 2011 nkaba naravuye muri FDLR mu 2010 nturutse muri Kivu y’Amajyaruguru. Nari mfite ipeti rya Lieutenant Colonel, nkaba narayoboraga inite (unité) yo ku rwego rw’ibatayo (battalion).

I.N: Birumvikana ko wari umusirikare ufite inshingano zikomeye kandi hari amateka menshi ufite. Ese abasirikare wayoboraga wabasigiye nde?

M.E: Buriya twasubira inyuma mu mateka. Njye nahoze mu gisirikare bitaga Ex FAR aho intambara yo mu 1990 yateye niga mu ishuri rikuru rya Gisirikare bitaga ESM hano i Kigali; mu 1994 dutsinzwe byabaye ngombwa ko duhunga tujya hanze tugezeyo twagumye n’ubundi mu bintu bya gisirikare cyane.

I.N: Mwahise muhungira muri Kongo?

M.E: Yego nahungiye muri Kongo mu gace k’Amajyepfo ya Kivu (i Bukavu), hanyuma dukomeza gukora mu bintu bya gisirikare turi mu nkambi. Nabaye Komanda (commandant) w’ikompanyi, nza kuba ushinzwe ibikorwa (operation) mu ibatayo nabwo ntibyaduhira turakomeza tuza kwibona muri Kongo Brazzaville aho twahamaze umwaka n’igice. Mu kwezi k’Ukwakira 1998 ni bwo twavuyeyo tugaruka muri Kongo Kinshasa kurwana tuje gufasha Kabila (Laurent Desiré) nawe wavugaga ko azadufasha tugataha mu Rwanda. Urumva muri izo nzira zose twagendaga dufata abasirikare tuvangavanga utavuga ngo ni abasirikare bahuje imyumvire.

Ubwo njye naje gukomeza njya za Katanga muri Kivu y’Amajyepfo, njya za Masisi (mu majyaruguru) ari na ho navuye njya za Rutchuru nerekeza mu Rwanda ntahutse.

I.N: Abandi bagiye basigara he?

M.E: Ugiye gutegura kuvamo ukababwira ko ugiye byagutera ikibazo. Bashobora no ku kwica icyo ni icya mbere; icya kabiri kuba mwaragiye iyo mwese atari abantu watoje ngo ubihere umurongo bashobora kukuvamo. Icyo gihe njyewe abasirikare nabanaga na bo nabasize iyo muri Rutchuru ariko nyuma naje gukora ibikorwa byo kubagaruza bose barataha dukoresheje itumanaho no mu bundi buryo bwose bushobotse.

I.N: Hatashye bangahe?

M.E: Mu ibatayo nari mfite nk’abantu 650, ndumva hamaze gutaha nk’icya kabiri, abarenga 300 bose baratashye. Kandi si n’abo bonyine gusa n’abandi bose bumvise ko natashye bagiye batahuka kuko nagiye mba mu matsinda y’ingabo anyuranye, abumvise ubutumwa natanze bose bagiye batahuka. Ngira ngo wumvise nko mu 2012 umusirikare watahukanye imbunda ya Gatiyusha (Katyusha), uwo yari umusirikare twabanaga iminsi yose yumvise ubutumwa bwanjye ahita atahuka vuga ngo na komanda wanjye yatashe...

I.N: Hanyuma se mu gihe mwagarutse muri Kongo muje gufasha Kabila, mwamufashije kurwana hehe murwana na nde?

M.E: Urebye mu 1998, havutse ikibazo hagati ya Laurent Desiré Kabila n’abanyekongo hagati yabo havuka imitwe myinshi cyane imwe bitaga za RCD yarwaniraga muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, haza umutwe wa Jean Pierre Bemba bitaga MLC wavuye muri Equateur n’indi igiye itandukanye.

Ariko muri iyo RCD, bavugaga ko ifashwa n’u Rwanda. Ubwo rero aravuga ati ‘namwe mugomba kuza mukamfasha tukarwanya iriya RCD ifashwa n’u Rwanda nitsindwa ubwo muzahita munakomeza murwana nzabafasha.’ Twaje kubafasha guhashya abanzi babo noneho tukazakomeza. Icyo gihe ndumva twari kumwe n’abasirikare b’ibihugu byinshi bya SADC ( Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo), harimo aba Zimbabwe, aba Angola n’aba Namibia, Abarundi ba CNDD-FDD, n’Abanyekongo. Ubwo twari muri Katanga, bagenzi bacu babaga muri Kasai (Mudji- Mai) abandi bari muri Equateur.

I.N: Byaje kurangira gute?

M.E: Ubwo nyine urabyumva, Kongo yo twari tuzi ko tuyifashije. Nyuma rero baje kugirana amasezerano ya Lusaka n’abari barasigaye mu burasirazuba ubwo na twe turasigara twihuza dutyo.

I.N: Buriya se icyo gihe nta muyobozi mwagiraga?

M.E: Nkatwe tukiri mu gice cya Kinshasa muri Guverinoma, uwari Komanda wacu yari General Ntibiragabo Aloys, umwungirije yari Renzaho Tharcisse ufungiwe Arusha. Noneho abo mu burasirazuba bo babanaga na Gen. Rwarakabije. Nyuma rero abo mu burengerazuba no mu burasirazuba baje guhura bakora umutwe umwe.
Na bwo nsubiye inyuma gato mu mateka ya FDLR burya bakunda kujijisha cyane, ku itariki ya 1 Gicurasi mu 2000 hari inama yabereye i Lubumbashi ni bwo FDLR yashinzwe.

I.N: Ariko kuva mbere hose FDLR yari ihari…

M.E: Oya icyo gihe yari ihari, ariko iriya taliki ni bwo twavuga ko yashinzwe mu buryo buzwi. Kubera ko twari turi muri Guverinoma ya Kongo, batwitaga ‘forces speciales’ (ingabo zidasanzwe). Abo mu burasirazuba babitaga ‘Allure’ urumva ko bose bagombaga kuvamo izina rimwe kuko bari bashyize abo barwanyi ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, bagombaga gushaka irindi zina risiba iry’abaterabwobas, FDLR ibaho gutyo.

I.N: Nyuma yo kubaho nawe wari ukirimo?

M. E: Nari nkirimo. Njye navuyemo mu 2010 ni ejo bundi.

I.N: Ni iki cyaguteye gutahuka?

M.E: Urebye hari impamvu nyinshi zabinteye; iya mbere ni mpuzamahanga. Kuvuga bati FDLR iyi saha irakora nk’Umutwe w’Iterabwoba, irica abaturage, kubera izo mpamvu turayisaba ko yakwitandukanya n’ubugizi bwa nabi bakabivamo cyangwa amaherezo bakazabibazwa. Ariko wanareba ugasanga ibyo bakora ari uguhohohotera abaturage.

Icya kabiri intambara ntabwo yari igifite umurongo nyawo. Mbere tuva za Kinshasa twari dufite ibikoresho by’intambara byinshi cyane, na Guverinoma idufasha byose. Byageze aho noneho dusa nk’aho nta muntu n’umwe utuvugira na guverinoma ubwayo iturasagura. Kongo uyu munsi twarabanaga tugakorana ariko ejo bakaduhinduka, babona habaye akandi kantu gato bakongera bakatugarukira. Iyo Congo ihuye n’ibibazo ishaka ba bantu bose bari abanzi bayo igakorana na bo yaba igize umutuzo gakeya ikabahiga. Rero intambara za buri sogonda…

Icya gatatu ni ikibazo gikomeye muri FDLR cy’amacakubiri y’amoko, n’ay’uturere. Ubundi mu mateka ya kera wasangaga bavuga ngo [aba] Kiga, Nduga…. Nkatwe twavaga i Kigali ntitwagiraga aho duherera, twari mu bintu by’urwikekwe.

Icya kane, hari ibintu njye ntemeraga bagenderaho by’ubuhubili (ubuhanuzi), bakavuga ngo beretswe ibintu bigiye kuba. Ntabwo wapfa kubyemera n’ubundi utarabikuriyemo. Kwari ukugira ngo babone uko bafata abasirikare babagumane. Barababwiraga bati ‘mu kwezi kwa kane twateye twatashye, mu mwaka utaha na bwo bati ‘twatashye’, bagahora muri ibyo ugasanga ntaho biganisha. Ibyo byose ni byo byagiye bidushyiramo ibitekerezo byo kuva mu mashyamba tukitahira.

I.N: Ese ko ufite umuryango icyo gihe mwarabanaga?

M.E: Njyewe umugore wanjye yabaga mu Mujyi wa Kampala (muri Uganda), njye mba muri Kongo.

I.N: Wamujyanyeyo ryari?

M.E: Muri 2008 hari intambara yabaye ya Laurent Nkunda nabonaga ikomeye cyane ubwo rero mpita mfata icyemezo ko namujyana n’abana banjye babiri muri Uganda kuko ari ho hari hanyoroheye. Nageze mu Rwanda i Mutobo mpita mbahamagara baraza; abo bana biga mu mashuri abanza, umugore yiga muri Kaminuza.

I.N: Dusubiye inyuma, niba wibuka neza ibitero wumva wigeze kurwanamo bikomeye ni ibihe?

M.E: Wenda ibyo mu 1994 byo ni byinshi kuko njye nabaye mu gace ko mu Mutara kabayemo intambara ikomeye cyane turwana n’Inkotanyi. Ubwo nyuma muri Congo, intambara zagiye zibamo ntabwo zari zikomeye cyane kubera ko twarwanaga tuvamo.

I.N: Ese mwafashije Kabila n’abandi bande?

M.E: Twarwanye intambara nyinshi. Twarwanye dufasha Mobutu, arahirima; ahirimye twageze i Brazzaville hari abahise bajya kurwana intambara yaho bashyiraho Denis Sassou Nguesso, ubwo turakomeza ragaruka dufasha Laurent D. Kabila; apfuye Joseph Kabila twamufashije igihe gitoya na we araduhiga turarasana. Intambara zikomeye twabonye zabaye muri Katanga na Kasai kuko ari ahantu hari ibintu by’amabuye y’agaciro cyane kandi bose ni ho bashakaga.

Ahantu twabaga nta mihanda yahabaga, yari amashyamba atsitse, habagamo n’imigezi imena mu mugezi mugari wa Congo. Twambukaga dukoresheje uburyo bw’amato, Abanyekongo baratwambutsaga tukabaha ibyo dufite.

I.N: Ubwo se ntibyabaga bimeze nko kwiyahura, ubundi mwabaga muzi iyo mugiye?

Iyo uhunga ntabwo ubanza kubanza ngo ndahungira he? Tuva mu makambi hari abagiye muri Angola, bagera Zambia, twe dukomeza Brazzaville, abandi bakomeza Centrafrique, hari n’abagiye mu Majyepfo ya Sudani, Uganda yo nta wapfaga kujyayo kuko twakekaga ko ari aho abaduteye baturutse.

I.N: Umaze imyaka igera kuri itanu mu buzima busanzwe. Ese uhuje ibyo wakekaga uri mu mashyamba n’ibyo wasanze mu Rwanda bimeze bite?

M.E: Naje mu Rwanda nk’umuntu utashye mu gihugu, nta muntu n’umwe navuganye na we, mfashe icyemezo gusa nti ‘ibya FDLR mbivuyemo nigarukiye mu Rwanda.

I.N: Watekerezaga ko uzakorerwa iki mu butabera?

M.E: Njyewe numvaga nkurikije amateka yanjye mu Rwanda nzabaho nk’uko Abanyarwanda babaho. Niba hari n’ikibazo wenda nazagira napfaga kuba nafashe icyemezo ko ntashye nta kindi. Nakiriwe bisanzwe ndangiza ingando, nkiyirangiza nahise njya muri za misiyo hanze muri Zambia, Malawi n’ibindi bihugu byose gushishikariza abandi gutahuka. Nagarutse nkora indi mirimo itandukanye hano mu mujyi wa Kigali, nyuma ubuzima burakomezana giye no mu butumwa bwa Loni muri Haiti mu rwego rw’abacungagereza (RCS). Namaze igihe gito bahita bangira Komiseri.
Hanze ho bavuga ko iyo babonye umuntu bamufata amajwi bakamwica cyangwa bakamufunga ariko washyira mu gaciro ugasanga nta shingiro bifite kuko ababivuga bose bafite imiryango hano mu Rwanda.

I.N: Ni iki wabwira abakiri mu mashyamba?

M.E: Icyo utambajije ni bariya bantu b’abanyamahanga babashuka. Bariya usanga bakomeza kubabeshya ngo tuzabafasha mukore ibi, ariko ubundi bagombye gufata icyemezo nk’Abanyarwanda ntibite ku byo amahanga ababwira ngo amahanga ni amwe kandi bashaka kubata mu mwobo bagombye kuza kwiyubakira u Rwanda. Umunyamahanga we aba afite imishinga ari gushyira mu bikorwa.

I.N: Murakoze cyane.

M.E: Murakoze namwe turabashimiye.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Fidel Castro wahoze ari perezida wa Cuba yapfuye
Fidel Castro wahoze ari perezida wa Cuba yapfuye

Uwahoze ari perezida wa Cuba akaba n’umuyobozi w’impinduka ya gikomunisiti yabaye mu gice cya kabiri cy’ikinyejana gishize yapfuye afite imyaka 90. Amakuru yatangajwe na televiziyo y’igihugu ya (...)

USA: FBI ifata Hillary Clinton nka Anti-Kirisitu
USA: FBI ifata Hillary Clinton nka Anti-Kirisitu

Urwego rw’iperereza rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, ruri kuvugisha menshi muri iyi minsi kubera inyandiko zishyira mu mazi abira umukandida w’abademokarate wiyamamariza ubuperezida, Hillary (...)

U Burusiya bwamuritse igisasu cya kirimbuzi kirusha ibindi ingufu
U Burusiya bwamuritse igisasu cya kirimbuzi kirusha ibindi ingufu

Igisirikare cy’u Burusiya cyashyize ahagaragara igisasu cya kirimbuzi gifite ubushobozi bwo kurimbura ahantu hangana n’u Rwanda n’u Burundi ubikubye kabiri. Ni ubwoko bw’ibisasu bwitwa RS-28 (...)

Umuryango wa EAC uravugwamo ruswa n’ikimenyane mu gutanga akazi
Umuryango wa EAC uravugwamo ruswa n’ikimenyane mu gutanga akazi

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, yahagaritse igikorwa cyo kwakira abakozi bashya muri EAC kubera ruswa n’imimenyane byagaragaye mu gutanga akazi. Mu nteko (...)

Nyuma y’u Burundi na Afurika y’Epfo yasabye kuva muri ICC
Nyuma y’u Burundi na Afurika y’Epfo yasabye kuva muri ICC

Afurika y’Epfo yatangiye ibikorwa byo kuva mu banyamuryango b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, ku wa Kane ku ya 20 Ukwakira 2016. Urwandiko kuva muri urwo rukiko Reuters ifitiye kopi, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.