Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Kwamamaza

Tumba College of Technology mu kubaka u Rwanda ruzira ubushomeri   

  Yanditswe na Rutayisire Emile
 July 2016

 
 

Ubuyobozi bw’Ishuri ry’imyuga riherereye mu Karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru (Tumba College of Technology/TCT) bwemeza ko amashuri y’ubumenyingiro ari ku mwanya wa mbere mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu bityo n’iri shuri rikaba riri mu nzira nziza yo guha ubumenyi urubyiruko rugashishikarira akazi.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Eng. Gatabazi Pascal Umuyobozi w’iri shuri rikuru, ryatangiye mu mwaka wa 2007 rikaba rifite abanyeshuri 800, yahamije ko mu bigaragara ari uko abize muri iri shuri bishimirwa n’ababaha akazi ku kigero cya 90%.

Ikindi ni uko hari benshi muri bo bishingira bizinesi zabo. Ibi bituruka ku rwego rw’ubumenyi ruri hejuru bagezeho rugereranywa nk’abize mu mashuri akomeye yo muri Amerika n’ahandi.

Uruhare rwa TCT mu iterambere ry’igihugu

Umuyobozi mukuru wa TCT, Eng. Gatabazi avuga ko iri shuri rifasha inzego zinyuranye mu bikorwa birimo gusana Mudasobwa zashaje zakoreshwaga mu bigo bya Leta zigahabwa ibigo by’amashuri bifite ubushobozi buke. Mu bijyanye no kubaka za Biogaz, abanyeshuri bagira uruhare rukomeye mu kuzubakira ibigo bitandukanye harimo na za Gereza.

Hari umushinga bagira wogukora ibyuma bita “Solar Water Heater”, aho bafite ikoranabuhanga bikorera muri Laboratwari yabo bagakora ibyuma bishyushya amazi bakabitanga mu bigo bitandukanye harimo nk’ikigo nderabuzima begeranye cya Tumba.

TCT ifite ibigwi

Mu myaka isaga umunani Tumba College of Technology imaze, abanyeshuri bagera ku 1500 ni bo bamaze kubona impamyabumenyi. Iri shuri rikorana na Kaminuza ikomeye yo muri Kenya ifite n’ishami mu Rwanda “JOMO Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT).”

TCT imaze kujya ku rutonde rw’amashuri akomeye yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (East Africa) atanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru. Abiga ikoranabuhanga bagira andi masomo biga muri Porogaramu ya CISCO bakabona impamyabushobozi mpuzamahanga ku buryo bwa On line (Iya kure) kandi bibereye mu Rwanda.

Tumba College of Technology yatangije igikorwa ngarukamwaka yise “Innovation Day” muri Gicurasi 2016, mu rwego rwo kwerekana ubushakashatsi n’udushya dukorerwa muri iryo shuri.

Ibiteganywa n’inzitizi Tumba College of Technology ihura nazo

Nk’uko Eng. Gatabazi abitangaza, Tumba College of Technology iteganya kwagura ikigo abanyeshuri bakava kuri 800 bakagera ku 2000 nubwo hakiri ikibazo cy’inyubako zidahagije zabafasha kongera umubare w’abanyeshuri.

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro aratanga icyizere

Eng. Gatabazi avuga ko bishimira ibyo Tumba College of Technology yagezeho, bakaba busaba urubyiruko gukomeza kwitabira amashuri y’imyuga kubera ko afite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu kandi akaba arwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Eng. Gatabazi arashimira Perezida Paul Kagame uruhare agira mu gusaba abayobozi gukurikirana igituma abana bata amashuri maze bagasubizwa mu ishuri.

Ntabwo Eng. Gatabazi yibagirwa uruhare rw’abashinzwe umutekano mu gihugu, kuko kuva Abanyarwanda bakwibohora, batekanye ku buryo umuntu akora yisanzuye haba ku manywa ndetse na n’ijoro. Ibi bije nyuma y’uko abenegihugu bibohoye bakagira ubuyobozi bwiza bwarebye kure bugasanga ubumwe bw’Abanyarwanda n’umutekano ari ishingiro ry’amajyambere.

 

Comments

 
 
Impinduka mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR)
Impinduka mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR)

Uwari umuyobozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), Sanjeev Anand yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu kigo Atlas Mara, gifite imigabane isaga 60 % muri iyi banki. (...)

2010-2017: Ibyagezweho mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage
2010-2017: Ibyagezweho mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage

Mu myaka irindwi ya manda ya kabiri Nyakubahwa Perezida Paul Kagame amaze ayobora u Rwanda, igihugu kimaze gutera imbere mu nkingi enye za guverinoma, imiyoborere myiza, ubutabere,ubukungu (...)

Ikawa y’u Rwanda ishobora kwiharira isoko mpuzamahanga
Ikawa y’u Rwanda ishobora kwiharira isoko mpuzamahanga

“Ubwiza bw’ikawa si ibikorwa remezo byiza ni uburyo itunganywa. Uruganda ni nk’igikoni mu rugo rw’umuntu. Utetse ibijumba biboze ukabitekera ku makaro bisohoka byanduye. Ushyizemo ibishyimbo birimo (...)

Ibikorwa by’ishyaka PSP birivugira mu gihugu
Ibikorwa by’ishyaka PSP birivugira mu gihugu

Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere PSP ririshimira ibikorwa byinshi rigenda rigeza ku baturarwanda nyuma yo kubona izuba mu 2003 aho ritanga umusanzu waryo muri Politiki y’igihugu uyu (...)

Ishyaka PSD ririshimira umusanzu waryo mu kubaka igihugu
Ishyaka PSD ririshimira umusanzu waryo mu kubaka igihugu

Imyaka 25 irashize Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (P.S.D.) rivutse aho abarwanashyaka baryo bishimira umusanzu wabo mugushyigikira Politiki u Rwanda rwahisemo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.