2017-07-21 15:15:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Koperative COACMU yakuye inyungu ihambaye mu guhinga ibigori n’ibishyimbo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-05 15:28:09

 
Share on:
 
Yasuwe:70
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’ibinyampeke n’ibinyamisogwe COACMU (Cooperative des Agriculteurs des Cereales de Musaza) banyuzwe n’uburyo ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo bwabakuye mu bukene nyuma yo guhuza imbaraga bakareka guhinga amasaka atarabahaga umusaruro.

COACMU ni koperative ikorera mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe yashinzwe mu mwaka wa 2007, ikaba igizwe n’abanyamuryango 730 harimo abagore 168. Yatangijwe n’abanyamuryango 10 bakusanyije amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ari na wo mutungo yatangiriyeho.

Bakimara kureka amasaka, batangiye kweza ibigori n’ibishyimbo basagurira n’amasoko bagera aho kugurisha umusaruro ku Ishami ry’Umuryango w’Abibimbye rishinzwe ibiribwa (PAM).

Bamwe mu banyamuryango bahamya ko bamaze kwiteza imbere mu buryo bufatika

Kugeza ubu COACMU ihinga ku buso bungana na hegitari 730 n’umutungo wayo urangana na miliyoni 180 n’ibihumbi 763. Uyu mutungo urimo hegitari eshatu, inzu yo gukoreramo, ububiko ndetse n’ubwanikiro bwubatswe mu bibanza bitanu byaguzwe mu duce dutandukanye koperative ikoreramo.

Perezida wa COACMU Hakizimana Isaie ashimangira ko inyungu nyinshi yavuye mu butubuzi bw’imbuto y’ibigori n’ibishyimbo; ati “Ahantu twabonye amafaranga tukagira n’ingufu ni mu butubuzi kuko mu gihe abandi bagurishaga mafaranga 120 ku kilo, twagurishaga 400 ku kilo cy’ibituburano.”

Umazekurama Jean de Dieu umwe mu banyamuryango yavuze ko Koperative yamufashije kurihira abana batandatu ishuri, ati “Amafaranga nakoreshaga nayakuraga muri Koperative, n’iyo yabaga adahari koperative yaratwishingiraga muri SACCO bakaduha amafaranga.”

Koperative ifite n’Umucungamutungo yafashije akarangiza amashuri yisumbuye neza, ubu akaba yiga kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo i Kigali.

Kundabose Jeremie na we yishimira kuba umwe mu banyamuryango 32 koperative yagiye iguriza miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda itunguka mu mezi umunani, bigatuma yigurira moto atwaraho abagenzi ikamwungura umunsi ku wundi.

Abanyamuryango barishimira kuba bagura ifumbire ku giciro cyo hasi y’icyo utari muri koperative yishyura, n’umusaruro wabo ukabona isoko rihoraho ku giciro cyiza.

Ububiko bwa kabiri bwa Koperative bwubatswe ku nkunga ya USAID

Abanyamuryango bahombejwe n’icyamunara bari kwishyurwa

Mu mwaka wa 2015, abanyamuryango bahuye n’igihombo nyuma y’aho COGEBANQUE iteje cyamunara umusaruro bagemuye muri Koperative hishyurwa umwenda wa miliyoni 200 z’amafanga y’u Rwanda.

Icyo gihe hatangajwe amakuru ko abari abayobozi banyereje miliyoni 200 zose ariko nyuma ubugenzuzi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) bwagaragaje ko amafaranga yanyerejwe yari miliyoni 5 n’ibihumbi birenga 135.

Ububiko bwa mbere bwa COACMU

Hakizimana Isaie ati “Miliyoni eshanu ni zo zaburiye ku bari abayobozi ba koperative, andi mafaranga yari aherereye mu banyamuryango batije Koperative ingwate, buri wese akagurizwa miliyoni itunguka mu mezi umunani, abagurijwe ifumbire n’abandi bayagurijwe mu kubateza imbere.”

Yakomeje ahamya ko bitarenze uyu mwaka wa 2017 abanyamuryango bose bazaba bamaze kwishyurwa, n’abanyereje umutungo bakawuryozwa.

COACMU irashimira ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bwashyizeho amakoperative mu guharanira iterambere ry’Abanyarwanda. Abanyamuryango barateganya gushinga uruganda rw’Akawunga bakongerera agaciro umusaruro w’ibigori babona nibagezwaho amashanyarazi aturutse ku Rugomero rwa Rusumo mu mwaka utaha, nk’uko babyijejwe.

Inyubako y'ibiro bya Koperative COACMU Imashini yifashishwa mu guhungura ibigori COACMU yabonye inyungu ihambaye mu butubuzi bw'imbuto y'ibigori n'ibishyimbo Koperative igoboka abanyamuryango ntibakangwe n'igihe cy'amapfa, ikaba ibazigamira ifu y'akawunga

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE