Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Iyobokamana

Umuyobozi w’Abadivantisiti ku Isi yahamije umugisha w’u Rwanda   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 13 May

 
 

Umuyobozi W’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, Ted Wilson, yahamije umugisha Imana yahaye ubutaka bw’u Rwanda mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rubavu guhera kuri uyu wa Gatanu.

Ted Wilson, wageze mu Rwanda guhera ku mugoroba wok u wa Kane yakiriwe bidasanzwe mu Karere ka Rubavu aho azamara ibyumweru bibiri mu ivugabutumwa rigamije gukangurira abanyarwanda kugandukira Imana bumvira amategeko yayo n’ay’igihugu.

Iri vugabutumwa riteganyijwe mu turere 30 tw’u Rwanda rizakorerwa mu duce dusaga 2300.

Akigera mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatanu, Ted Wilson yakiranywe ibyishimo byinshi n’imbaga y’Abadivantisiti bari bamaze iminsi myinshi bamwiteguye cyane ko ibikorwa byo kumwitegura byari bimaze igihe kitari gito bikorwa.

Ted Wilson yavuze ko na we yashimishijwe n’uburyo yakiriwe n’abakirisito, anavuga ko ubutaka bw’u Rwanda bwahawe umugisha ndetse yongera gusaba Imana gukomeza kurwongerera imigisha.

JPEG - 95.2 kb
Ted Wilson ubwo yakirwaga mu karere ka Rubavu

Yahamije ko kuba u Rwanda rufite ibyiza nyaburanga byinshi n’umutekano usesuye nta gisa na byo, ati “Mufite igihugu cyiza gituje, ni ahantu nabonye heza ho kuba; muri Abanyamugisha banyarwanda. Naje kubasura ngira ngo tumarane ibyumweru bibiri nabakunze cyane kandi nakunze igihugu cyanyu muratekanye. Ubutumwa nzatanga mfite icyizere ko buzacengera imitima kuko ibisabwa byose mubyujuje murusheho gukundana.”

Abakirisito b’Abadivantisite bavuga ko uku gusura u Rwanda n’Akarere ka Rubavu by’umwihariko hari umusaruro mwinshi bizatanga yaba mu ivugabutumwa ndetse no mu bikorwa bifatika dore ko hazabaho kuvura abaturage ku buntu, kuremera abatishoboye n’ibindi.

Murenzi Janvier, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere, imari n’ubukungu yishimiye uru ruzinduko anavuga ko ari amahirwe menshi ku baturage muri rusange.

JPEG - 104.1 kb
Ted Wilson n’umugore we banyuzwe n’urugwiro rw’Abanyarwanda ahamya ko Imana yabahaye umugisha

Yagize ati “Uyu ni umugisha udasanzwe ku Rwanda cyane abakiristo kuko ni amahirwe adapfa kubonwa n’igihugu icyo aricyo cyose. Uru ruzinduko ruzafasha mu iyogezabutumwa no mu buzima busanzwe bwongera ubukungu bw’Akarere muri rusange. Iirimo yo kwitegura yakozwe neza kandi yatanze akazi abaturage barinjiza, amahoteli agiye kwakira abashyitsi, turabona inyungu zizagera ku bantu benshi muri rusange.”

Yakomeje ashimira uburyo Abadivantisiti bakomeje gufasha mu iterambere ry’ibikorwa remezo mu karere ka Rubavu no mu gihugu muri rusange.

Biteganyijwe ko Ted Wilson azigishiriza ku itorero y’Abadiventiste ryitwa Gate of Hope riri mu mujyi wa Gisenyi i Rubavu.

JPEG - 79.3 kb
Mbere yo kwerekeza i Rubavu yabanje gushyira ibuye ry’Ifatizo ahagiye kubakwa Ishami rya Kaminuza mpuzamahanga i Kigali
 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Twifuza ko Abanyarwanda bose bajya mu ijuru-Min. Uwacu
Twifuza ko Abanyarwanda bose bajya mu ijuru-Min. Uwacu

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko ahora yifuriza Abanyarwanda bose kujya mu ijuru ariko anabakangurira gukora imirimo myiza izabafasha muri uru rugendo. Minisitiri Uwacu (...)

Polisi y’u Rwanda yashimiwe gushyigikira Umurimo w’Imana
Polisi y’u Rwanda yashimiwe gushyigikira Umurimo w’Imana

Polisi y’u Rwanda yahawe igihembo ku bw’ubwitange igira mu gucunga umutekano w’abari mu masengesho n’ibitaramo bya gikirisitu binyuranye mu gihugu. Iki gihembo (cyiswe Sifa Rewards 2016) , cyatanzwe (...)

Groove Awards 2016: Abahanzi bagiye kuzenguruka mu matorero ya Kigali
Groove Awards 2016: Abahanzi bagiye kuzenguruka mu matorero ya Kigali

Ibirori bitangwamo ibihembo ku bahanzi ndetse n’amakolari aririmba indirimbo zihimbaza Imana, bizwi nka Groove Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 4 mu Rwanda habanje ibikorwa byo kuzenguruka mu (...)

Kiliziya igiye gushakira amacumbi abasura Kibeho bakabura aho barambika umusaya
Kiliziya igiye gushakira amacumbi abasura Kibeho bakabura aho barambika umusaya

Umushumba wa Diyoseze gatulika ya Gikongoro Mgr. Hakizimana Celestin, avuga ko kiliziya irimo gukora ibishoboka byose ngo ibonere icumbi, abakorera ubukerarugendo nyobokamana i Kibeho cyane cyane (...)

Umuhanuzi w’Umunyekongo arifuza kuba Umunyarwanda
Umuhanuzi w’Umunyekongo arifuza kuba Umunyarwanda

Umuhanzi ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joel Francis Tatu, yahishuye ko yifuza kuba Umunyarwanda kuko abamuzi bose badahwema kumubwira ko ashobora kuba akomoka mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.