2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rutsiro:Abana bato baciye mu nzira y’umusaraba i Karuvariyo

Yanditswe na Admin

Kuya 2015-11-15 13:00:26

 
Share on:
 
Yasuwe:18
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abana 188 baturutse mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, bakoze umutambagiro w’inzira y’umusaraba ku musozi washushanyijweho inzira y’umusaraba Yezu yabambweho, i Karuvariyo mu karere ka Rutsiro.

Ntabwo byari bimenyerewe ko abana bakiri bato nk’aba bari hagati y’imyaka ine bakora uru rugendo rw’ukwemera, rungana n’ibirometero 3,5 kandi ku musozi uhanamye cyane.

Aba bana bose uko ari 188 batangiye urugendo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, bagera ku mpinga ishushe nk’aho Yezu yabambiwe saa moya n’iminota isaga 20.

Muri uru rugendo rwose bakoze, beretswe ububabare Yezu yagize burimo guheka umusaraba uremereye cyane, gutukwa, gushinyagurirwa, gukubitwa…mu byiciro 15 kugeza abambwe ku musaraba.

Padiri Jean de Dieu Barigora waherekeje aba bana yavuze ko impamvu yo gukora urwo rugendo ari ukwigisha abana kwihangana.

Yagize ati “Aba abana banyuze mu bunyerere, babize ibyuya, barahumagira, iri ni isomo umwana agomba kugira mu gihe ahuye n’ibibazo akihangana kuko na Yezu yihanganye ariko akanesha nyuma y’iyo inzira iruhije”.

Umwe muri aba bana witwa Joyce Igiribambe Adeline, ufite imyaka 13 yavuze ko inzira ya Karivariyo yayigiyeho ibintu byinshi atari asanzwe.

Yagize ati “Isomo nkuyemo ni uko nanjye ngomba kwihangana mu gihe mpuye n’ibibazo kuko na Yezu yahuye na byo ariko arihangana kugeza abinesheje”.

Padiri Gilbert Ntirandekura, Umuyobozi wa Paruwasi Crête Congo Nil, yavuze ko bashyira imbaraga ku bana n’urubyiruko, kuko ari bo baba babasha kwigishwa bakumva vuba, na cyane ko bavuga ko igiti kigororwa kikiri gito.

Yagize ati “Aba bana bavuye Rubavu 188 bari kumwe n’abarezi babo, nyuma y’uru rugendo rw’inzira y’umusaraba bazasubirayo hari icyahindutse, kuko bituma umwana atongera kugira ubukubaganyi n’izindi ngeso mbi”.

Uretse guterera uyu musozi wa Karuvariyo, aba bana banasuye ingoro ya Bikira Mariya yubatse hafi ya Kiliziya ya Crete Congo Nil.Umuto muri aba bana afite imyaka 4,5 mu gihe umukuru muri bose afite imyaka 15.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE