2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Groove Awards 2016: Abahanzi bagiye kuzenguruka mu matorero ya Kigali

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-09-05 12:44:35

 
Share on:
 
Yasuwe:70
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ibirori bitangwamo ibihembo ku bahanzi ndetse n’amakolari aririmba indirimbo zihimbaza Imana, bizwi nka Groove Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 4 mu Rwanda habanje ibikorwa byo kuzenguruka mu matorero anyuranye y’Umujyi wa Kigali.

Igikorwa cyo gutangiza ibirori bya Groove Awards Rwanda 2016, byatangiye ku gicamunsi cyo ku cyumweru muri Kigali Serena Hotel aho byitabiriwe n’abahanzi, abavugabutumwa, amakolari n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abayobozi ba Groove Awards baturutse muri Kenya. Hubert Rene ushinzwe itangazamakuru no guhuza ibikorwa bya Groove Awards mu Rwanda yatangarije Imvaho Nshya ko kuri iyi nshuro hazakorwa ibitaramo binyuranye by’abahanzi n’indirimo zihimbaza Imana mu matorero atandukanye yo mu mujyi wa Kigali.

Abahanzi bagiye kuzenguruka mu matorero y'umujyi wa Kigali bakora ibitaramo

Yongeyeho ko hongerewe mo ibyiciro mu bahatanira ibihembo bya Groove Awards ndetse ngo uyu mwaka bashyizeho gahunda yo kurushaho gukorera ubuvugizi abakora ibikorwa bitandukanye by’iyamamaza butumwa mu Rwanda.

Yagize ati “Uyu mwaka muzabona ibyiciro bizahembwa bishya kandi byose bigizwe n’abakozi b’Imana. Ikindi ni uko hazabaho ibitaramo bibiri bizabera hirya no hino mu matorero twemeza ko ari manini kandi abahanzi n’amakolari bakazabasha kugeza ubutumwa ku bantubenshi."

Groove Awards Rwanda 2016 yatangijwe abantu batanu bashyikirizwa ibihembo batari barakiriye mu mwaka ushize kubera ko bamenekeye mu ipakururwa.

Bamwe mu bahanzi bahawe ibihembo bisimbura ibyari byamenekeye mu ipakururrwa

Ibyiciro 14 bihatanirwa muri Groove Awards Rwanda 2016

1.Umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Male Artist of the year)
2. Umuhanzi w’umugore w’umwaka (Femele Artist of the year)
3. Korali y’umwaka (Choir of the year)
4. Umuhanzi mushya/itsinda rishya ry’umwaka (New Artist/ group of the year)
5. Indirimbo y’umwaka (Song of the year)
6. Indirimbo yo kuramya y’umwaka (Worship song of the year)
7. Indirimbo ya Hip Hop of the year (Hip hop song of the year)
8. Indirimbo y’amashusho y’umwaka (Video of the year)
9. Uwakoze indirimbo y’amajwi y’umwaka (Audio producer of the year)
10. Itsinda ribyina ry’umwaka (Dance group of the year)
11. Radiyo ya Gikristo y’umwaka (Gospel radio show of the year)
12. Umunyamakuru wa Radio w’umwaka (Radio presenter of the year)
13. Ikiganiro cyo kuri Televiziyo cy’umwaka (Gospel Tv show of the year)
14. Uwakoze indirimbo y’amashusho y’umwaka (Video producer of the year)

Fanny Wibabara ni we wari uyoboye itangizwa rya Groove Awards 2016 Rene Hubert ushinzwe itangazamakuru no guhuza ibikorwa muri Groove Awards Rwanda Umuyobozi wa Groove Awards Rwaanda Pr John Kaiga

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE