Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Zari na Diamond bagiye kubyarana undi mwana   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 March 2016

 
 

Umuherwe Zari Hussein n’umuhanzi Diamond batangaje ko batangiye kwitegura kubyara umwana wa kabiri ukurikira Tiffa Dangote babyaranye mu mwaka ushize.

Nyuma yo kubyara uwo mwana w’umukobwa, King Lawrence wigeze gukundana na Zari yatunguye abantu avuga ko umwana Zari yibarutse ari uwa Yvan Ssemwanga wari umugabo we ndetse banabyaranye abahungu batatu.

Nyuma ibizamini byo kwa muganga byaje kugaragaza ko bidashidikanwaho uwo mwana ari uwa Diamond Platnumz.

The New Vision ivuga ko mu kiganiro n’umunyamakru mu cyumweru gishize, Diamond yatangaje ko we n’umukunzi we Zari biteguye kubyarana abandi bana “benshi”.

Ibi byatumye bamwe bakeka ko Zari yaba atwite umwana wa kabiri wa Diamond, akaba ari uwa Gatanu kuri we kuko mbere yo kubyarana na Diamond yari asanzwe afite abandi bahungu batatu.

 

Comments

 
 
Miss Rwanda 2017:  Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora
Miss Rwanda 2017: Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora

Abakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ubu bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip ari nako barushanwa amanota binyuze ku kubatora hifashishijwe ubutumwa bwoherezwa (...)

Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamela, umwe mu bakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko niyegukana ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka azashishikariza abantu kurushaho kubungabunga (...)

Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben
Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben

Tom Close asanga abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika batarusha The Ben kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi butuma ibihangano byabo bigera kure. Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.