Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Urban Boys yegukanye Primus Guma Guma Super Star… hari abatanyuzwe   

  Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANCOIS
 August 2016

 
 

Itsinda rya Urban Boys ryegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rya gatandatu ariko abafana ba Bruce Melody batashye bavuga ko habayemo uburiganya.

Abatsinze PGGSS6 ni Urban Boys yaje ku mwanya wa Mbere, Christopher yaje ku wa Kabiri, Bruce Melody aza ku mwanya wa Gatatu , 4.Danny Vumbi, 5.Young Grace, 6.Allioni, 7.Jules Sentore, 8.Danny Nanone, 9.TBB, 10. Umutare Gaby.

JPEG - 191.8 kb
Ibyishimo ni byose kuri Urban Boyz

Abashyigikiye Bruce Melody bavuga ko Christopher atari akwiye kumuza imbere, bamwe muri bo baganiriye n’Imvaho Nshya banashimangira ko ari we wari kwegukana igikombe.

Abandi bavuga ko aya marushanwa afite ukuri ko ku irembo n’uko mu gikari, bahamya ko Allioni adakwiye umwanya wa Gatandatu yahawe hagendewe ku rwego ariho rudashamaje.

JPEG - 124.2 kb
Ubwo hari hamaze gusomwa 7 ba nyuma, Christopher, Urban Boyz na Bruce Melody ni bo basigaye bagomba kuvamo utwara igikokombe
JPEG - 156.4 kb
Allioni ntabwo yari yizeye kubona umwanya wo hafi
JPEG - 137.5 kb
Abasore bagize itsinda rya Jaba Junior babyiniye abantu barishima
JPEG - 155.5 kb
Young Grace yabonye umwanya wa gatanu
JPEG - 172.6 kb
Danny Vumbi wabonye wa kane
JPEG - 170.1 kb
Umunezero wari wose ku bari mu birori
 

Comments

 
 
Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda
Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda

Ras Bambo ni umurasita wifuza impinduramatwara muri muzika nyarwanda cyane cyane mu njyana ya Reggae ndetse ngo umunsi umwe yiteze ko abahanzi nyafurika n’abayikomokamo bakora iyi njyana bazunga (...)

Miss Rwanda 2017:  Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora
Miss Rwanda 2017: Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora

Abakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ubu bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip ari nako barushanwa amanota binyuze ku kubatora hifashishijwe ubutumwa bwoherezwa (...)

Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamela, umwe mu bakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko niyegukana ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka azashishikariza abantu kurushaho kubungabunga (...)

Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.