Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Umukobwa wa Obama yagaragaye anywa urumogi (Amashusho)   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Nyuma yo kubyina imbyino zifatwa nk’iz’urukozasoni ntibivugweho rumwe, Malia Obama, umukobwa wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye atumura igisa n’isegereti benshi bahamya ko ari urumogi.

Hashize iminsi mike uyu mukobwa w’imyaka 18 agaragaye mu birori bya Lollapalooza muri Chicago abyina azunguza ikibuno cyane, bituma yibasirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Andi mashusho yo muri ibyo birori yashyizwe ahagaragara yamwerekanye atumura ikintu ariko kuko atagaragara neza benshi ntibamenye niba ari itabi cyangwa urumogi.

Ayo mashusho amara amasegonda icyenda, yashyizwe ahagaragara n’urubuga Radar Online, ruvuga ko uwayafashe ahamya ko yahumurirwaga n’umwuka w’urumogi.

Ise wa Malia Obama nawe yemeye ko akiri umusore yajyaga atumagura urumogi bigatinda ari kumwe n’inshuti ze iwabo muri Leta ya Hawaii.

JPEG - 70.3 kb
Perezida Obama nawe ngo yajyaga agatumura

Malia Obama aritegura kuzajya kwiga muri kaminuza ya Harvard muri 2017. Nyina Michelle Obama mu ijambo yavugiye mu nama y’ishyaka ry’abademocrates, aherutse kuvuga ko ashaka kurera abakobwa be Malia na Sasha mu buzima busanzwe.

JPEG - 93.2 kb
Malia aherutse kugaragara abyina bidasanzwe

Sasha Obama w’imyaka 15 yahawe akazi muri resitora y’ibikomoka mu nyanja mu kirwa cya Martha’s Vineyard.

 

Comments

 
 
Uwayezu Jean Thierry afite inzozi zo kwagura muzika nyarwanda
Uwayezu Jean Thierry afite inzozi zo kwagura muzika nyarwanda

Umuhanzi w’umunyarwanda Uwayezu Jean Thierry, aravuga ko afite inzozi zo kwagura umuziki nyarwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga, akaba ari yo mpamvu yagiye gukarishya ubwenge mu bijyanye na (...)

Abahanzi Nyarwanda bishimiye Diamond Platnumz ugiye kubafasha gucuruza umuziki
Abahanzi Nyarwanda bishimiye Diamond Platnumz ugiye kubafasha gucuruza umuziki

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bishimiye igitekerezo cy’umuhanzi Diamond Platnumz ugiye gutangiza mu Rwanda ibikorwa bijyanye no kubafasha gucuruza umuziki wabo. Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya, (...)

Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda
Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda

Ras Bambo ni umurasita wifuza impinduramatwara muri muzika nyarwanda cyane cyane mu njyana ya Reggae ndetse ngo umunsi umwe yiteze ko abahanzi nyafurika n’abayikomokamo bakora iyi njyana bazunga (...)

Miss Rwanda 2017:  Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora
Miss Rwanda 2017: Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora

Abakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ubu bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip ari nako barushanwa amanota binyuze ku kubatora hifashishijwe ubutumwa bwoherezwa (...)

Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamela, umwe mu bakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko niyegukana ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka azashishikariza abantu kurushaho kubungabunga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.