Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Umukobwa uvangavanga imiziki arasaba bagenzi be gutinyuka   

  Yanditswe na Gisubizo Gentil M.
 5 months ago

 
 

Iradukunda Grace Divine wamenyekanye nka Dj Ira kubera akazi akora kajyanye no kuvangavanga umuziki aterwa ishema no kubona anezeza abantu amagana binyuze mu muziki.

Dj Ira wavukiye mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka w’I 1995 avukira muri komini Gitega, n’umuhererezi mu muryango w’abana bane, n’umwe mu bavangavanga umuziki bazwi cyane nkaba DJ (Disc Joker) bari kuzamuka no kwitwara neza muri iki gihe cyane ko ari hake hano mu Rwanda wapfa gusanga aba DJ b’abakobwa.

Gukunda cyane no gukurikiranira hafi umuziki akiri muto byabaye intandaro y’uyu mukobwa kuba umu DJ, gusa byabaye akarusho kubera mubyara we uzwi cyane hano mu Rwanda mu bitaramo bikomeye hano mu gihugu ndetse no mu mazu y’imyidagaduro atandukanye witwa Dj Bissoso, uyu akaba ariwe watumye uyu mukobwa yumva ko agomba gukuza impano ye.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya DJ Ira yavuze ko afata Bissoso nk’umuntu w’icyitegererezo kuri we kuko ari we wamwigishije byinshi bijyanye no kuvangavanga umuziki, aho yaje kugira amahirwe akajya anyuzamo akayobora byinshi mu bitamo bikomeye kandi akaba yaranagaragaye muri Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 6, aho yabashije kwigaragaza nk’umukobwa ushoboye kuba yanezeza imbaga yabitabiriye ibyo bitaramo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uyu mukobwa uterwa ishema n’akazi akora yakomeje avuga ko ubu asigaye akorana n’inzu ziberamo ibitaramo (Night Club) zitandukanye, aho bimufasha byinshi mu buzima bwe bwa buri munsi yagize ati:’’Uyu mwuga ndawukunda cyane kuko nabonye utunze benshi bawukora barimo na mubyara wanjye ubu arubatse afite umugore n’abana babiri, nanjye numva ugomba kuzamfasha byinshi mu buzima bwanjye birimo kwirihira ishuri, kwibeshaho neza muri rusange ntawe nsaba buri kimwe”.

Nubwo amaze igihe gito muri aka kazi yavuze ko abakobwa bakwiye gutinyuka ntibatoranye akazi kuko kuri we akazi kose n’akazi, nta muntu ukwiye gusuzugura umurimo kuko nta numwe utamubeshaho yabishatse yagize ati:’’ iyo ukoze ibintu ubikunze kandi ubyiyumvamo bikubeshaho cyane cyane nk’umukobwa bikakurinda kuba wagira uwo utegera amaboko”, Ira ahamya ko yifuza kuzavamo umukobwa wumu DJ mpuzamahanga kuburyo azabera abandi urugero.

DJ Bissoso ashimwa bikomeye n’uyu mukobwa kuko ari umufasha mu buzima bwa buri munsi, ntahwema ndetse no kumugira inama amwiyambaje ndetse n’umuryango wa muhaye amahirwe yo kuba yakora ubu DJ ndetse n’ibitangazamakuru binyuranye bimufasha mw’iterambere rye.

 

Comments

 
 
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben
Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben

Tom Close asanga abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika batarusha The Ben kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi butuma ibihangano byabo bigera kure. Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko (...)

Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza
Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza

Icyamamare Arnold Schwarzenegger, wakinnye filimi nyinshi akaba na guverineri wa Leta ya California yatangaje ko ababazwa cyane n’ukuntu ari gusaza ku buryo iyo yirebye mu ndorerwamo akabona (...)

Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali
Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yitabiriye igitaramo cyakozwe na Chorale de Kigali cyabaye mu ijoro ryo ku ya 18 Ukubuza 2016, avuga ko iyo korali yaririmbye neza bikamutera ubwuzu. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.