Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Uganda: Umunyarwandakazi yegukanye ikamba rya Miss Campus Kabale   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 June 2016

 
 

Joseline Uwineza, Umunyarwandakazi wiga muri Kaminuza yitiriwe Bishop Bahram muri Uganda, ku Cyumweru yegukanye ikamba rya nyampinga urusha abandi ubwiza muri za kaminuza zo gace ka Kabale (Miss Campus Kabale 2016/17).

Uwineza yari ahanganye n’abandi bakobwa 12 ari bo Viola Kusasira , Barbra Arinaitwe , Nicole Triscille Igarameza , Shallon Nantume, Moreen Muhindo, Dorcus Awino, Deborah Atieno, Amandline Irakunda, Joan Chebet, Faith Namara na Umutoni Josiane.

Uyu mwari uri kwiga kuminuza mu bucuruzi (business administration) yakurikiwe na Viola Kusasira, wiga mu mwaka wa Kabiri mu itumanaho (Mass Communication) muri Kaminuza yitiriwe Bishop Bahram naho ku mwanya wa gatatu haza Maureen Muhindo wiga muri Koleji ya Uganda y’Ubucuruzi.

Chimpreports ivuga ko Abarundikazi, Triscille Igarameza na Irakunda Amandine ari bo bari bakunzwe cyane ariko bakananirwa gusubiza ibibazo babajijwe n’abagize akanama nkemurampaka.

 

Comments

 
 
Miss Rwanda 2017:  Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora
Miss Rwanda 2017: Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora

Abakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ubu bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip ari nako barushanwa amanota binyuze ku kubatora hifashishijwe ubutumwa bwoherezwa (...)

Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamela, umwe mu bakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko niyegukana ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka azashishikariza abantu kurushaho kubungabunga (...)

Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben
Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben

Tom Close asanga abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika batarusha The Ben kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi butuma ibihangano byabo bigera kure. Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.