Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Uganda: Abahanzi Radio na Weasel bashyiriweho impapuro zibata yombi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Urukiko rukuru rwa Makindye muri Uganda kuri uyu wa Gatanu rwasohoye impapuro zo guta muri yombi abaririmbyi Radio na Weasel bibumbiye mu itsinda Goodlyf.

Aba bagabo bashinjwa gutuka no kwandagaza umuyobozi w’itsinda No Sleep, Jeff Kiwanuka (Kiwa).

Jeff Kiwa yashyikirije abo bahanzi babiri inkiko avuga ko ku wa 3 Kamena 2016 bashyize amashusho ku rukuta rwabo rwa Facebook bamwita umwicanyi kandi nta gihamya babifitiye.

JPEG - 59.4 kb
Radio na Weasel barashakishwa

Radio na Weasel ntibitabiriye iburanisha rya mbere ku wa kabiri ku ya 12 Nyakanga kuko bari bitabiriye igikorwa cya Coke Studio Africa, ariko bari bahagarariwe n’umwavoka wabo, wabwiye abacamanza ko abakiriya be bari mu mahanga.

Chimpreports ivuga ko umucamanza Nakitende Juliet yongeye kubahamagaza kuri uyu wa Gatanu, ariko nabwo ntibaze kandi noneho bari muri Uganda. Hahise hasohorwa inyandiko zo kubata muri yombi.

Tsinda Goodlyf rizwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Pete Kidole riherutse gufatanya na Urban Boyz yo mu Rwanda.

 

Comments

 
 
Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda
Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda

Ras Bambo ni umurasita wifuza impinduramatwara muri muzika nyarwanda cyane cyane mu njyana ya Reggae ndetse ngo umunsi umwe yiteze ko abahanzi nyafurika n’abayikomokamo bakora iyi njyana bazunga (...)

Miss Rwanda 2017:  Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora
Miss Rwanda 2017: Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora

Abakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ubu bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip ari nako barushanwa amanota binyuze ku kubatora hifashishijwe ubutumwa bwoherezwa (...)

Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamela, umwe mu bakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko niyegukana ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka azashishikariza abantu kurushaho kubungabunga (...)

Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.