Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

TBB yatangiye kwitabaza amasengesho muri PGGSS6   

  Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
 April 2016

 
 

Itsinda rya muzika rya TBB rigizwe na Mc Tino, Bob na Benja ryatangiye kwitabaza amasengesho mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6 kugira ngo rirebe ko ryazegukana igikombe.

Mc Tino umwe mu basore babarizwa muri iri tsinda yabwiye Imvaho Nshya bagiye mu irushanwa ari aba nyuma arikoko bizeye ko bazaba aba mbere ku munsi wa nyuma nk’uko Imana yavuze ko abari aba nyuma bazaba aba mbere.

Yagize ati “ Imana ni yo nkuru ni yo yadushyizemo ku munota wa nyuma, izi impamvu twagiyemo ku munota wa nyuma, iraje ituzamure kandi ni byo koko yaravuze ngo aba nyuma bazaba aba mbere”.

JPEG - 116.8 kb
Tino avuga ko ntakizababuza gutwara igikombe

N’ubwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2016 ririmo abahanzi bakomeye, Mc Tino ntarya iminwa mu kuvuga ko bazegukana igikombe byanze bikunze.

Tino ashimangira ko n’ubwo muri iyi minsi harimo gukorwa intonde zerekana uko abahanzi bose bari mu irushanwa bahagaze we nta kintu na mba bimubwiye kuko azi ko we na bagenzi be babarizwa mu itsinda rimwe bagomba gutwara igikombe.

Ariko kandi n’ubwo ntawabyemeza, Tino avuga ko indirimbo yitwa “Vuza ingoma” bakoranye na Jay Polly iri mu zamufashije kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ya 2014.

Mu buhanzi, itsinda rya TBB rifite indirimbo zitandukanye harimo iyitwa “Yampaye inka”, “Baragukunda”, “Mbwiza ukuri”, “Biramvuna” , “Vuza ingoma”, “Unshyira High” n’izindi.

 

Comments

 
 
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben
Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben

Tom Close asanga abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika batarusha The Ben kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi butuma ibihangano byabo bigera kure. Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko (...)

Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza
Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza

Icyamamare Arnold Schwarzenegger, wakinnye filimi nyinshi akaba na guverineri wa Leta ya California yatangaje ko ababazwa cyane n’ukuntu ari gusaza ku buryo iyo yirebye mu ndorerwamo akabona (...)

Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali
Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yitabiriye igitaramo cyakozwe na Chorale de Kigali cyabaye mu ijoro ryo ku ya 18 Ukubuza 2016, avuga ko iyo korali yaririmbye neza bikamutera ubwuzu. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.