Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Sauti Sol yasubukuye igitaramo cyayo i Kigali   

  Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
 4 months ago

 
 

Itsinda rya muzika Sauti Sol, ryo muri Kenya, ryemeje kuzataramira i Kigali ku ya 17 Nzeli 2016 rimurika Alubumu yaryo ryise « Live and die in Africa » nyuma y’uko ryari ryasubitswe iki gitaramo ryagombaga kuhakorera ku ya 20 Kanama 2016.

Twagira Bruce ureberera inyungu za Sauti Sol mu Rwanda yatangaje ko icyo gitaramo kizabera muri Camp Kigali, kandi ko iri tsinda ryiteguye kuzataramira abakunzi bayo bo mu Rwanda ibamurikira Alubumu yayo nshya.

Yagize ati «Sauti Sol yanyemereye ko yiteguye kuzashimisha abafana bayo mu gitaramo cyo kuzamurika Alubumu yayo ».



Twagira yavuze ko igitaramo cyari cyasubitswe kuko bari bakirimo gushaka abaterankunga ngo none ubu barabonetse.

Uretse Sauti Sol muri icyo gitaramo hazaririmbamo abahanzi nyarwanda nka Yvan Buravan, 3Hills (Eric Mucyo na Hope Irakoze), Neptunes n’abanyeshuri biga umuziki ku ishuri ry’ubuhanzi n’ubugeni ryo ku Nyundo.

Yavuze ko batoranyije abahanzi bataramenyekana cyane mu rwego rwo kubaha amahirwe kuko bafite impano mu buryo bugaragara.
Alubumu « Live and die in Africa » ya Sauti Sol igizwe n’indirimbo zitandukanye harimo iyitwa « Isabella », « Sura yako » n’izindi.

Sauti Sol igizwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi, na Polycarp Otieno.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben
Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben

Tom Close asanga abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika batarusha The Ben kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi butuma ibihangano byabo bigera kure. Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko (...)

Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza
Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza

Icyamamare Arnold Schwarzenegger, wakinnye filimi nyinshi akaba na guverineri wa Leta ya California yatangaje ko ababazwa cyane n’ukuntu ari gusaza ku buryo iyo yirebye mu ndorerwamo akabona (...)

Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali
Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yitabiriye igitaramo cyakozwe na Chorale de Kigali cyabaye mu ijoro ryo ku ya 18 Ukubuza 2016, avuga ko iyo korali yaririmbye neza bikamutera ubwuzu. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.