Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Rubavu: Umuhanzi wo muri Uganda Sheebah azariribira ku mucanga wa Kivu   

  Yanditswe na Gisubizo Gentil M.
 June 2016

 
 

Ibirori Summer Beach Fest byo kwidagadurira ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu bizaba kuri uyu wa Gatandatu byitezweho gusiga bisusurukije Abanyarwanda.

Nk’uko abategura ibi birori babitangaje, imiyiteguro ya ‘Summer Beach Fest’ bayigeze kure kandi kuri iyi nshuro bakaba bazazana aba DJ bakomeye ndetse n’umuhanzi w’icyamamare ukunzwe muri Afurika y’uburasirazuba ndetse no muri Uganda uyu akaba ari umugandekazi witwa Sheebah, aho muri uyu mwaka hongewemo n’abahanzi nyarwanda barimo itsinda rya ACTIVE na Social Mula.

Dj Africano umwe mu bafite uruhare rukomeye mu gutegura ‘Summer Beach Fest’ yashimangiye ko hazagaragara impinduka zidasanzwe by’umwihariko imitegurire, ibyuma bizakoreshwa ndetse n’amasaha yo kwidagadura yongerewe kuko hari benshi babyifuzaga.

Summer Beach Fest ni ibirori ngarukamwaka bibera ku mucanga wo ku Kivu aho urubyiruko rutandukanye rwishimishiriza ku mazi ari nako basunikirwa imiziki myiza n’abahanga mu kuyivanga.

Ibi birori muri uyu mwaka biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2016 kuri Kivu Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10,000.

Iki gitaramo kandi kizasusurutswa nabavangavanga umuziki (Djs) banyuranye bo mu Rwanda barimo Dj Africano, Dj Mackeda, Dj Pyfo ndetse n’umushyushya rugamba Phil Peter.

 

Comments

 
 
Miss Rwanda 2017:  Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora
Miss Rwanda 2017: Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora

Abakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ubu bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip ari nako barushanwa amanota binyuze ku kubatora hifashishijwe ubutumwa bwoherezwa (...)

Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamela, umwe mu bakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko niyegukana ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka azashishikariza abantu kurushaho kubungabunga (...)

Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben
Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben

Tom Close asanga abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika batarusha The Ben kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi butuma ibihangano byabo bigera kure. Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.