Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Minisitiri Uwacu yasabye abahanzi bo mu Rwanda kurinda umuco Gakondo   

  Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
 2 months ago

 
 

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasabye abahanzi basoje itorero ry’Indatabigwi kuba abarinzi b’umuco wa Gihanga.

Ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy’iryo torero ryabereye i Nkumba mu karere ka Burera ku ya 27 Nzeli 2016, Minisitiri Uwacu yavuze ko abahanzi aria bantu bakurikirwa n’abantu benshi ku buryo bashobora gucengeza umuco babinyujije mu bihangano.

Yabasobanuriye ko u Rwanda atari ikirwa kiba cyonyine ahubwo ko nk’igihugu kigomba kugira umuco ukiranga ukagitandukanya n’ibindi.

JPEG - 189.3 kb
Makanyaga Abdul ashyikirizwa impamyabumenyi y’uko asoje Itorero ry’Indatabigwi icyiciro cya 2

Minisitiri w’Umuco na Siporo kandi yabasbye kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko atari byo bibagira ibyamamare.

Yabahaye urugero kuri Makanyaga Abdul na Ntamukunzi barambye muri muziki Nyarwanda, nabo bari mu itorero

Icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Indatabigwi cyitabiriwe n’abahanzi 211 bangana na 87% ry’abakora uwo mwuga bose mu Rwanda.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Riririmbana na Yvan Buravan  indirimbo  “ Just a dance”
Riririmbana na Yvan Buravan indirimbo “ Just a dance”

Yvan Buravan ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe ku ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa “ Malaika”, “Ni njye” n’izindi. Indirimbo aheruka gusohora ni iyitwa “Just a dance”. Ku bayikunda dore (...)

Miss World 2016: Mutesi Jolly ahanganye n’abakobwa 118
Miss World 2016: Mutesi Jolly ahanganye n’abakobwa 118

Abakobwa 119 ni bo barimo guhatanira ikamba rya Miss World 2016 mu irushanwa ririmo kubera muri LetaZunze Ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Washington DC. Abakobwa bahatanira ikamba harimo Miss (...)

Miss World 2016: Miss Mutesi Jolly yavuze ibyiza by’u Rwanda
Miss World 2016: Miss Mutesi Jolly yavuze ibyiza by’u Rwanda

Mu irushanwa rya Miss World 2016 ririmo kubera i Washington DC muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ku ya 27 Ugushyingo 2016 Miss Mutesi Jolly uhagarariye u Rwanda yavuze ibyiza byarwo. Ishimwe (...)

Ririmba  “Kalema” na Patrick Nyamitari
Ririmba “Kalema” na Patrick Nyamitari

Patrick Nyamitari ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa Nyirakidederi. Indirimbo ye Kalema ku bayikunda aha hasi hari amagambo yayo. Inyikirizo: I love the way you do (Kalema) (...)

Knowless na Clement babyaye umukobwa
Knowless na Clement babyaye umukobwa

Umuhanzikazi Nyarwanda Ingabire Jeanne D’arc uzwi nka Knowless na Ishimwe Clement bibarutse umukobwa mu ijoro rishyira ku wa Kabiri ku ya 22 Ugushyingo 2016. Ugutangira kumenyekana ko babyaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.