Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Makanyaga yameneye Knowless na Clement ibanga rizatuma urugo rukomera   

  Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
 5 months ago

 
 

Inararibonye mu muziki nyarwanda Makanyaga Abdul yasabye Knowless na Clement kwizerana no kwihanganirana kugira ngo urukundo n’urugo rwabo bikomere.

Aganira n’Imvaho Nshya Makanyaga Abdul yavuze ko kwizerana no kwihanganirana kwabo bizatuma urukundo rwabo ruganza bakabana mu mahoro bakabyara hungu na kobwa.

Yagize ati “Icyo nababwira ni ukwizerana no kwihanganirana kugira ngo urukundo rwabo rubone aho rutura”.

Makanyaga avuga ko avuga ko abahanura nk’umusaza ngo kuko uretse kuba Knowless na Clement ari ibyamamare mu Rwanda, mu buzima busanzwe bizwi ko iyo abantu bashakanye ntibizerane ntibanihanganirane urugo rwabo rudatera kabiri.

JPEG - 37.2 kb
Knowless na Clement bifotoza mu bukwe mu buryo butandukanye

Ati” Ubukwe bwabo bwadindije alubumu zanjye”

Makanyaga wari uherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze Alubumu ebyiri icyarimwe yavuze ko kuzazimurika muri Nzeli 2016 bitazamukundira ngo kuko Clement wazimukoreraga yari afite akazi kenshi kajyanye n’ubukwe bwe bigatuma indirimbo zidakomeza gukorwa.

Ati “Kubera imyiteguro y’ubukwe Clement yari arimo byatumye gukomeza gukora indirimbo zanjye bitoroha kuko yari ahuze cyane”.

JPEG - 55.5 kb
Makanyaga Abdul uha impanuro Knowless na Clement

Yanongeyeho ko na Knowless yagombaga gushyira hanze Alubumu ye “Queens” muri Nyakanga 2016 kandi ikaba yarakorwaga na yo na Clement muri KINA Music.

Makanyaga avuga ko gutinda gusohora alubumu byatumye yisegura ku mujyanama we uba mu Bubiligi kuko yagombaga kuzazimwoherereza zarangiye zikabyazwayo umusaruro.

Alubumu za Makanyaga Abdul zizaba zigizwe n’indirimbo 24 imwe ikazaba igizwe n’indirimbo 12.

Uyu mukambwe ngo azaziha izina indirimbo zose nizisozwa. Knowless na Clement bashakanye ku ya 7 Kanama 2016 aho ibirori byabo byabereye i Nyamata mu busitani buri hafi ya Hotel yitwa Golden Tulip.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben
Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben

Tom Close asanga abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika batarusha The Ben kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi butuma ibihangano byabo bigera kure. Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko (...)

Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza
Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza

Icyamamare Arnold Schwarzenegger, wakinnye filimi nyinshi akaba na guverineri wa Leta ya California yatangaje ko ababazwa cyane n’ukuntu ari gusaza ku buryo iyo yirebye mu ndorerwamo akabona (...)

Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali
Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yitabiriye igitaramo cyakozwe na Chorale de Kigali cyabaye mu ijoro ryo ku ya 18 Ukubuza 2016, avuga ko iyo korali yaririmbye neza bikamutera ubwuzu. (...)

Riririmbana na Yvan Buravan  indirimbo  “ Just a dance”
Riririmbana na Yvan Buravan indirimbo “ Just a dance”

Yvan Buravan ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe ku ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa “ Malaika”, “Ni njye” n’izindi. Indirimbo aheruka gusohora ni iyitwa “Just a dance”. Ku bayikunda dore (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.