Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

David Guetta yasohoye indirimbo izacurangwa mikino ya EURO 2016   

  Yanditswe na Gisubizo Gentil M.
 May 2016

 
 

Umucuranzi w’Umufaransa, David Guetta yakoze indirimbo izaherekeza imikino y’igikombe cy’u Burayi, yitwa ‘This One’s For You’ afatanyije n’umuhanzikazi wo mu gihugu cya Sweden Zara Larsson.

Biteganyijwe ko iyo ndirimbo ariyo izaririmbwa hafungurwa ku mugaragaro, igikombe gitegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi UEFA cyizwi nka EURO 2016 muri iyi mpeshyi.

Iyo ndirimbo ni nayo izasoza irushanwa, David Guetta aza azanakora igitaramo cy’ubuntu i Paris ahitwa Champ de Mars iruhande neza rw’umunara waTour Eiffel ku italiki 9 Kamena.

Kanda hano wumve This One is For You

David Guetta yatoranijwe mu Kuboza 2015, nka ambasaderi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru k’umugabane w’uburayi UEFA .

Kuri bu Guetta aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agenda afasha abanzi benshi abandi bagakora n’indirimbo aha twavuga nka Rihanna, Nick Minaj, Bebe Rexha, Flo Rida n’abandi benshi.

Album ye iheruka yayise ‘Listen Again’ iriho indirimbo nka "Sun Goes Down", "Pelican", "The Death Of EDM", "Clap Your Hands" ndetse na "Bang My Head".

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben
Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben

Tom Close asanga abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika batarusha The Ben kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi butuma ibihangano byabo bigera kure. Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko (...)

Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza
Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza

Icyamamare Arnold Schwarzenegger, wakinnye filimi nyinshi akaba na guverineri wa Leta ya California yatangaje ko ababazwa cyane n’ukuntu ari gusaza ku buryo iyo yirebye mu ndorerwamo akabona (...)

Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali
Minisitiri Murekezi yanejejwe n’imiririmbire ya Chorale de Kigali

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yitabiriye igitaramo cyakozwe na Chorale de Kigali cyabaye mu ijoro ryo ku ya 18 Ukubuza 2016, avuga ko iyo korali yaririmbye neza bikamutera ubwuzu. (...)

Riririmbana na Yvan Buravan  indirimbo  “ Just a dance”
Riririmbana na Yvan Buravan indirimbo “ Just a dance”

Yvan Buravan ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe ku ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa “ Malaika”, “Ni njye” n’izindi. Indirimbo aheruka gusohora ni iyitwa “Just a dance”. Ku bayikunda dore (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.