Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Bosebabireba yijunditse bamwe mu bapantekote   

  Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
 June 2016

 
 

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogene uzwi cyane ku izina rya Bosebabireba yijunditse bamwe mu bo bahuriye mu Itorero ry’Abapantikote (ADEPR) bamushinja kwitwara nabi bakanavuga ko atakiri umukirisitu muri iryo torero.

Uyu muhanzi yabitangarije Imvaho Nshya nyuma yo gushyira amagambo ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Facebook avuga ko hari abamushinja kuba yaravuye mu Itorero rya ADEPR ko babeshya.

Yagize ati “Ibyo abantu bavuga ngo ntabwo nkisengera muri ADEPR barabeshya ndacyaririmo rwose”.

JPEG - 46.1 kb
Theogene Uwiringiyimana

Nyuma y’ayo magambo, bamwe batangiye gutanga ibitekerezo ku nyandiko ye bamubwira ko yaguye ahubwo atabizi ari mu buyobe, abandi bakamubwira ko nta muntu ukwiye kumubwira ko yaguye ari we n’Imana asenga bonyinye babizi.

Bosebabireba asanga abavuga ko atagisengera muri ADEPR, ari bamwe basengera muri iryo torero bifata nk’aho batigeze biga.

Yagize ati “Ababivuga ni bamwe mu basengera muri ADEPR bifata nk’aho batigeze biga”.

Yashimangiye ko adashobora kwitwara nk’abo bamuvuga ngo kuko muri ADEPR ari umuyoboke ariko akaba nta nshingano afitemo.

Umuhanzi Théo Bosebabireba ashimangira ko igituma bamuvuga uko, ari uko ajya akorana indirimbo n’abahanzi nka Eric Senderi baririmba indirimbo zitari iza gikiristo.

Umva indirimbo umunyabwenge Bosebabireba yasohoye:

 

Comments

 
 
Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda
Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda

Ras Bambo ni umurasita wifuza impinduramatwara muri muzika nyarwanda cyane cyane mu njyana ya Reggae ndetse ngo umunsi umwe yiteze ko abahanzi nyafurika n’abayikomokamo bakora iyi njyana bazunga (...)

Miss Rwanda 2017:  Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora
Miss Rwanda 2017: Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora

Abakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ubu bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip ari nako barushanwa amanota binyuze ku kubatora hifashishijwe ubutumwa bwoherezwa (...)

Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamela, umwe mu bakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko niyegukana ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka azashishikariza abantu kurushaho kubungabunga (...)

Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.