Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Afeni Shakur, nyina wa Tupac yapfuye   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Afeni Shakur Davis, nyina wa nyakwigendera Tupac Shakur yapfuye kuri uyu wa 3 Gicurasi 2016 afite imyaka 69.

Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko ashobora kuba yishwe n’umutima wahagaze ndetse ko yajyanwe ku bitaro yitaba imana i saa yine zo mu gitondo.

Haracyakorwa iperereza ku mpamvu nyayo y’urupfu rwe. Yari umurwanashyaka uzwi cyane mu ishyaka rya Black Panther,

JPEG - 108.9 kb
Afeni Shakur.

Nyuma y’urupfu rw’umuhungu we Tupac mu 1996, yahawe umutungo we ubarirwa muri miliyoni y’amadorali y’icyo gihe.

Yanashinze umuryango utegamiye kuri Leta Tupac Amaru Shakur Foundation.

Tupac ni icyamamare muri muzika yo mu njyana ya Hip hop ndetse afatwa nk’umwami wayo. Yishwe arashwe, ariko kugeza ubu haracyari urujijo ku rupfu rwe.

 

Comments

 
 
Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda
Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda

Ras Bambo ni umurasita wifuza impinduramatwara muri muzika nyarwanda cyane cyane mu njyana ya Reggae ndetse ngo umunsi umwe yiteze ko abahanzi nyafurika n’abayikomokamo bakora iyi njyana bazunga (...)

Miss Rwanda 2017:  Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora
Miss Rwanda 2017: Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora

Abakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ubu bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip ari nako barushanwa amanota binyuze ku kubatora hifashishijwe ubutumwa bwoherezwa (...)

Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamela, umwe mu bakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko niyegukana ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka azashishikariza abantu kurushaho kubungabunga (...)

Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.