Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Abahanzi bo mu Rwanda bakuye isomo mu gitaramo cya Sauti Sol   

  Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
 September 2016

 
 

Nyuma y’uko itsinda rya Sauti Sol ri koreye igitaramo i Kigali mu ijoro ryo ku ya 17 Nzeri 2016 kikanyura benshi, bamwe mu bahanzi nyarwanda bari bahari batangaje ko bakigiyeho byinshi.

Hope Irakoze ubarizwa mu itsinda rya 3 Hills uririmbana na Eric Mucyo yabwiye Imvaho Nshya ko igitaramo cya Sauti Sol cyari giteguye neza, ku buryo byagaragara ko buri kintu kiri ku murongo.

Yagize ati «Bakoze igitaramo cyiza kuko byagaragaye ko bari bariteguye bihagije kandi ni abahanga rwose ».

JPEG - 281.8 kb
Sauti Sol babyinana na bamwe mu banyeshuri biga umuziki ku Nyundo

Umuhanzi Irakoze yashimangiye ko abahanzi nyarwanda bakwiye kujya bitoza bihagije mbere yo gukora ibitaramo.

Yanabasabye kutazajya bahindura abacuranzi ngo kuko byagaragaye ko kuba Sauti Sol itabahindura bituma ku mpande zombi barushaho kumenyerana mu kazi kabo.

Rukabuza Richie Pius uzwi nka Dj Pius na we wari uhari ubwo igitaramo cyabaga yemeje ko cyaranzwe n’ubuhanga cyane.

Yagize ati « Igitaramo cya Sauti Sol cyari giteguye neza cyane. Abacuranzi bari biteguye mu buryo buhagije. Ukuntu kandi abagize Sauti Sol baririmbye mu buryo bw’inyumva nkumve byerekana ko baba bafashe umwanya munini wo kwitegura igitaramo ».

Dj Pius yavuze na none ko icyamwemeje ko Sauti Sol yari yiteguye bihagije ari uko uburi gikorwa cyose bakoraga mu gitaramo kitabatunguraga.

Ati «Ukuntu mu gitaramo bakoraga ibikorwa bitandukanye byagaragaraga ko biteguye mu buryo buhagije ».

Umusore Buravan waririmbye no muri iki gitaramo yatangaje ko ukuntu yabonye Sauti Sol iririmba mu gitaramo byamweretse ko abahanzi bo mu Rwanda bagomba gukora cyane kugira ngo na bo bagere ku rwego rwiza mu muziki wabo.

Yagize ati « Cyari igitaramo cyiza bigaragara ko cyari cyateguranywe ubuhanga. Natwe abahanzi nyarwanda dukwiye gukora cyane kugira ngo tugere kure mu muziki ».

Buravan yahakanye amakuru y’uko yaba agiye gukorana indirimbo na Sauti Sol, yavuze aganira na bo kuva hambere ngo ariko ntabwo bigeze baganira ku gukorana indirimbo ngo ahubwo yabanje gushyira imbere kugirana ubucuti nabo kugira ngo bazajye bamwungura inama mu buhanzi bwe.

Mani Martin na we wari muri igitaramo yavuze ko cyari cyiza cyane ngo kandi Sauti Sol ni abahanzi bamaze kugera kure yemeza ko ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba batewe ishema nayo.

Ubwo igitaramo cyari kigisozwa, Mani Martin yavuze ko yagiranye ikiganiro n’abagize Sauti bamubwira ko ibanga bakoresha mu muziki wabo ari uko buri munsi bakora imyitozo ya muzika n’imyitozo ngororamubiri ibafasha kurushaho kugaragara neza ku rubyiniro.

Muyoboke Alex, Umujyanama wa Charly na Nina wanabaye mu myaka yashize umujyanama w’abahanzi batandukanye barimo Urban Boyz, Dream Boyz, Tom Close na Social Mula, yavuze ko abahanzi nyarwanda bakwiye kwitabira igitaramo nka kiriya kugira ngo bagikuremo isomo ry’uko umuziki ukorwa.

Muyoboke wari witabiriye icyo gitaramo yashimangiye ko abahanzi nyarwanda bakwiye kujya begera abahanzi nka Sauti Sol, Diamond, Chameleone n’abandi bakabaha inama z’ukuntu umuziki ukorwa neza.

Itsinda rya Sauti Sol ryari ryaje mu Rwanda mu rwego rwo kumurika Alubumu yaryo yitwa « Live and die in Africa ».

 

Comments

 
 
Uwayezu Jean Thierry afite inzozi zo kwagura muzika nyarwanda
Uwayezu Jean Thierry afite inzozi zo kwagura muzika nyarwanda

Umuhanzi w’umunyarwanda Uwayezu Jean Thierry, aravuga ko afite inzozi zo kwagura umuziki nyarwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga, akaba ari yo mpamvu yagiye gukarishya ubwenge mu bijyanye na (...)

Abahanzi Nyarwanda bishimiye Diamond Platnumz ugiye kubafasha gucuruza umuziki
Abahanzi Nyarwanda bishimiye Diamond Platnumz ugiye kubafasha gucuruza umuziki

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bishimiye igitekerezo cy’umuhanzi Diamond Platnumz ugiye gutangiza mu Rwanda ibikorwa bijyanye no kubafasha gucuruza umuziki wabo. Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya, (...)

Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda
Ras Bambo, umuhanzi uvuga ko azanye impinduka muri Reggae nyarwanda

Ras Bambo ni umurasita wifuza impinduramatwara muri muzika nyarwanda cyane cyane mu njyana ya Reggae ndetse ngo umunsi umwe yiteze ko abahanzi nyafurika n’abayikomokamo bakora iyi njyana bazunga (...)

Miss Rwanda 2017:  Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora
Miss Rwanda 2017: Queen Kalimpinya ari kuza imbere mu matora

Abakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ubu bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip ari nako barushanwa amanota binyuze ku kubatora hifashishijwe ubutumwa bwoherezwa (...)

Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamela, umwe mu bakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko niyegukana ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka azashishikariza abantu kurushaho kubungabunga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.