Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Imyidagaduro

Abadiventisiti bungutse umuhanzi mushya ushaka guhumuriza abihebye   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Umuhanzi Ndindiriyimana ‘N Ferdinand’, usengera mu itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, aratangaza ko azanye ubutumwa bw’ihumure ku babaye abibutsa ko Imana iri kumwe nabo mu bibazo bibugarije.

Uyu musore mu ndirimbo ye nshya yise Wabanye Nanjye avuga ko Imana ivana kure abantu ariko bo akenshi bakibagirwa kuyisingiza bayishimira.

JPEG - 46.8 kb
N Ferdinand ngo ntazahwema kubwira abari mu bibazo ko bifite iherezo

Ahamya ko ku Isi bigoye kubona umuntu Imana itagize icyo ikorera na kimwe ku buryo yabura icyo ayishimira.

Ati”Mu buzima tubayeho hano ku Isi, Imana iratwigaragariza buri munsi, ikatwereka ko dufite agaciro nubwo ntako dukwiye mu maso yayo.”

Yongeraho ko abatuye Isi bakwiye gushima Imana haba mu bibi no mu byiza kuko buri wese ifite icyo yamuteguriye imukunze.

Ati”Hari n’igihe ishobora kukunyuza no kintu kibi kugira ngo ikunde ibone uko ikugeza ku cyiza, sino mu Isi ibyiza biboneka gusa, dukwiye no kwibuka ko hari ijuru. Aho duteganyirijwe ubuzima buhoraho bw’iteka ryose.”

N Ferdinand avuga ko ari gutegura indi ndirimbo yitwa “Nziko” izaba ivuga ko azi neza ko ubuzima bwose abamo Imana ibuzi akaba ntacyo ashobora kuyihisha.

Afite kandi gahunda yo gusakaza umuziki we no hanze y’u Rwanda kugira ngo n’abaho abagezeho ubutumwa bwiza.

Kanda hano wumve indirimbo Wabanye Nanjye ya N Ferdinand

 

Comments

  • Michael September 2016

    Ubu butumwa ni ihumure kandi ndatekereza uyu Ndindiriyimana afite inganzo, ijwi ho ndamwemera nakomereze aho kandi Umusumbabyose umufashe.

  • Michael September 2016

    Ubu butumwa ni ihumure kandi ndatekereza uyu Ndindiriyimana afite inganzo, ijwi ho ndamwemera nakomereze aho kandi Umusumbabyose umufashe.


 
 
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017
Umutoni yiyemeje kuzita ku bidukikije aramutse abaye Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamela, umwe mu bakobwa 15 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko niyegukana ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka azashishikariza abantu kurushaho kubungabunga (...)

Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY
Buravan arimo gukorana indirimbo n’Umunyatanzania AY

Burabyo Dushime Yvan ukoresha mu muziki izina rya Yvan Buravan, arimo gusubiranamo indirimbo ye Just a Dance n’umuraperi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa AY. Aganira n’Imvaho Nshya, Buravan (...)

Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’
Yageneye impano Perezida Kagame amushimira gushyigikira ‘HeForShe’

Karemera Yves usanzwe akina akanayobora filime yageneye impano perezida Kagame kubera uruhare yagize mu gushyigikira gahunda ya HeForShe. Ni nyuma yuko umukuru w’igihugu ari mu bagabo ba mbere (...)

Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben
Tom Close asanga abahanzi bamamaye muri Afurika ntacyo barusha The Ben

Tom Close asanga abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika batarusha The Ben kuririmba ahubwo bamurusha ubushobozi butuma ibihangano byabo bigera kure. Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko (...)

Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza
Schwarzenegger yavuze ko aruka iyo yirebye mu ndorerwamo akabona uko ari gusaza

Icyamamare Arnold Schwarzenegger, wakinnye filimi nyinshi akaba na guverineri wa Leta ya California yatangaje ko ababazwa cyane n’ukuntu ari gusaza ku buryo iyo yirebye mu ndorerwamo akabona (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.