2017-07-21 15:15:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uburasirazuba:Amadini yasabwe guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Amani

Kuya 2017-04-24 10:32:21

 
Share on:
 
Yasuwe:68
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba burasaba abakuru b’amadini n’amatorero kugira uruhare mu gufasha abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igaragara cyane muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 308.8 kb
Sheikh Ibrahim, Imam wa Rwamagana yemeza ko imbaraga z’amadini n’amatorero zarwanya ingengabiterezo ya Jenoside

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Kazaire Judith, arasaba abayobozi b’amadini n’amatorero kugira uruhare runini mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Nagira ngo nongere nsabe abayobozi b’amadini n’amatorero kudufasha bakagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abo mu madini n’amatorero abantu benshi barabagana kandi bizera ibyo mubabwira bakwiye kumenya cyane ko ingengabitekerezo ya Jenoside uyifite wese agomba kuyireka.

Ubundi mukabibigisha, mukabereka n’ububi bwayo, abakiyifite nagira ngo mbabwire ko nta mugambi bazageraho hari amategeko, dufite igihugu kigendera ku mategeko, dufite ubuyobozi bukunda abaturage, dufite byinshi, abo bantu b’ingengabitekerezo ya Jenoside nagira ngo twese duhaguruke tuyirwanye.”

Musenyeri Birindabagabo Alex, umushumba wa Diyoseze ya Gahini mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yemeza ko uruhare rw’ijambo ry’Imana mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rukenewe. Yagize ati “Icya mbere ahanini kitureba ni ukwigisha kuko abantu bamwe babiterwa n’ubujiji abandi bakabiterwa n’ubugome, ubujiji nta kindi kibumara usibye kwigisha kandi twese tugafatanya umuntu wese agasobanukirwa naho ari ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, naho ababikora kubera ubugome ni ukubigisha ko bakwiye kwihana batakwihana bakaba bahanwa n’amategeko kuko nayo afite icyo abiteganyaho.”

Sheikh Nakabonye Ibrahim, Imam mukuru i Rwamagana, na we yemeza ko hari uruhare rw’abanyamadini mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Umuntu wese ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside nave ibuzimu ajye ibuntu, kwigisha abayoboke bacu ni ikintu dukwiye gushyiramo imbaraga kuko bigaragara ko hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ikindi ni ukubereka ko Imana ibabarira uwayicujijeho iyo ayisabye imbabazi ku cyaha wagiranye na mugenzi wawe.

Imana ikubabarira kuko nawe wabanje kumusaba imbabazi, ibi ni byo dukwiye gukangurira abayoboke bacu bagasobanukirwa n’inzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge, kubanira neza bagenzi bacu, no guha agaciro ikiremwa muntu.

Mugema Fabrice, ni umwe mu baturage wemeza ko abanyamadini babishatse bagabanya umubare w’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, yagize ati:
“Twese tujya gusenga nta muntu wadusabye gukinga amaduka, turijyana, izo mbaraga abanyamadini bafite bakwiye kuzikoresha bakatwigisha cyane ku ngengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo abantu bitandukanye nayo.”

Intara y’Uburasirazuba mu mwaka ushize ubwo hibukwaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni yo ntara yagize umubare mwinshi w’abantu bagaragaweho n’ibikorwa n’amagambo by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE