Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amateka | Mu Rwanda

Imikorere ya gihanga ntiyita ku macakubiri no kubera – Kagame   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 5 months ago

 
 

Perezida Kagame Paul, yavuze ko imikorere ya gihanga itita ku macakubiri no kurebera abandi mu ndorerwamo iyo ari yose, biri mu bidindiza iterambere muri rusange.

Ubu ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yatangiye i Kigali, ubwo yatangizaga inteko rusange ya 27 y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubumenyi (TWAS), izageza ku wa kane tariki 17 Ugushyingo 2016.

Yagize ati “Imikorere ya gihanga ntiyita ku macakubiri no kurebera abandi mu ndererwamo zinyuranye aribyo bidindiza iterambere. Agaciro dusangiye nk’abantu gakwiye kwitabwaho. Ntawe ukwiye guhezwa mu rwego rw’ubumenyi n’ubushakashatsi.”

Perezida Kagame yibukije kandi ko igikenewe ubu ari ugushora imari mu burezi bushingiye guteza imbere no kongera ibikorwa remezo, avuga ko ubumenyi bugira uruhre mu guteza imbere no gufasha kugabanya icyuho hagati yabakire n’abakene.
Yahamije ko ibyo byagerwaho ari uko Afurika ibashije kongera umubare wa abenjenyeri, nabize ibya siyansi.

Ati “Leta zikwiye gukora ibishoboka mu korohereza inzego z’abikorera kuba bamwe mu bagenerwabikorwa b’iyi gahunda, cyane ko uyu mugabane wa Afurika ukeneye byihutirwa kongera imibare y’abahanga mu bya siyansi.”

Muri iyi nama kandi hatangiwemo ibihembo bitandukanye ku bahanga bagiye bakora ubushakashatsi mu nzego zirimo ubutabire, imibare, ibinyabuzima, ubuzima n’ibindi.

Mu bahawe ibihembo Perezida Paul Kagame wahembewe guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, harimo kandi abagenewe imidali kubera uruhare bagiye bagira mu bushakashatsi mu bya siyansi.

Muri bo harimo Samira Omar wo muri Kuwait, Prof Frank wo mu Bwongereza na Prof Jean Bosco Gahutu wo mu Rwanda wakoze ubushakashatsi ku bishyimbo byongera amaraso mu mubiri n’ubundi bunyuranye ku binyabuzima.

Mu bindi bihembo byatanzwe, mu buhinzi cyasangiwe n’abantu babiri, barimo Prof Lee Feng Min wo mu Bushinwa, wahise utangaza ko amafaranga yahawe aherekeza igihembo cye yakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi mu Rwanda.

Igihembo gikuru 2016 TWAS-Lenovo Prize, gihabwa uw’indashyikirwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, cyegukanwe na Prof Zano Dong Wang w’Umushinwa, wanegukanye amadolari ya Amerika ibihumbi 100 yatanzwe n’ikompanyi ya Lenovo.

Ikigo TWAS cyatangiye mu 1983 n’itsinda ry’abahanga mu bya siyansi bari barangajwe imbere n’Umunya-Pakistan Abdus Salam, wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel .

 

Comments

 
 
Amateka y’umusozi wa Buhanga ya Musanze uriho igiti cy’amayobera
Amateka y’umusozi wa Buhanga ya Musanze uriho igiti cy’amayobera

Umusozi wa Buhanga wagizwe pariki yitwa Buhanga Eco Park uherereye mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze, ni igice cya Pariki y’Ibirunga kiri ku musozi abami bakoreragaho imigenzo itandukanye (...)

Amahano 9 Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze ntisabe imbabazi
Amahano 9 Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze ntisabe imbabazi

Uyu munsi, Barack Obama yabaye Perezida wa Mbere wa USA usuye umujyi wa Hiroshima aharashwe igisasu cya kirimbuzi kigahitana abasaga 150 000. Ntiyigeze asaba imbabazi abagezweho n’ingaruka z’icyo (...)

Ibitaro bya Shyira byabaye mpuzamahanga ku ngoma y’Umwami Rudahigwa
Ibitaro bya Shyira byabaye mpuzamahanga ku ngoma y’Umwami Rudahigwa

Ibitaro bya Shyira biherereye mu Murenge wa Shyira Akarere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba ni bimwe mu bitaro byashinzwe mu Rwanda bwa mbere ahagana mu mwaka 1930 bigera aho kuvura abarwayi (...)

Ibyangizwa n’impanuka z’abanyamahanga mu Rwanda bishobora kwishyurwa
Ibyangizwa n’impanuka z’abanyamahanga mu Rwanda bishobora kwishyurwa

Ubuyobozi bw’Ibiro bya Umuryango w’Ubucuruzi bw’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) mu Rwanda (Bureau National) burasaba Abanyarwanda kwirinda akarengane kavuka mu gihe bagezweho n’ingaruka (...)

Abarokotse Jenoside b’i Nyarugenge ntibazibagirwa ubugome bw’umupfumu ‘Setiba’
Abarokotse Jenoside b’i Nyarugenge ntibazibagirwa ubugome bw’umupfumu ‘Setiba’

Mu buhamya bw’abari batuye ku karere ka Nyarugenge mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko batazibagirwa umugabo witwa Setiba waje mu mujyi wa Kigali ari umupagasi aturutse mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.