Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Zeid, igikomangomakazi cya Jordan, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Igikomangomakazi cyo mu gihugu cya Jordan, Sarah Zeid, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku wa Mbere ku ya 24 Ukwakira 2016.

Sarah Zeid yasuye urwibutse rwa Kigali ari kumwe na Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi, Seraphine Mukantabana n’umuyobozi muri UNCHR, Volker Turk.

Uyu mutegarugori yatangiye uruzinduko rwe ashyira indabo ku rwibutso. Yanafashe umunota wo guceceka yibuka Abatutsi basaga 1 000 000 bapfuye muri Jenoside. Nyuma yasuye icyumba kirimo ibimenyetso bitandukanye byerekena ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhamya bw’abayirokotse.

Sarah Zeid, w’imyaka 44, yanasuye Icyumba cyagenewe Abana muri urwo rwibutso rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y’abasaga 250 000.

Mu gusoza uruzinduko rwe, igikomangomakazi Zeid yasize ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi bugira buti “ Ni ubutwari bukomeye kwivana ahabi, ukavuka bwa kabiri ugatera imbere ariko ntiwibagirwe.”

Naho umuyobozi wungirije muri UNHCR, Volker Turk, yahasize ubutumwa buvuga ko iterambere ry’u Rwanda ari isomo rikomeye Isi ikwiye kwigiraho.

Ushinzwe rwibutso rwa Kigali, Serge Rwigamba, yavuze ko Zeid yababajwe n’ukuntu Loni n’umuryango mpuzamahanga byatereranye abanyarwanda bakicwa muri Jenoside.

Ati “Yababajwe by’umwihariko no kuba Loni n’umuryango mpuzamahanga bitaraerageje gukumira no guhagarika Jenoside, ndetse atangazwa n’ukuntu u Rwanda rwiyubatse nyuma y’ayo mateka mabi.”

Igikomangoma Sarah Zeid, wavutse yitwa Sarah Butler, ni mufasha w’Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Zeid bin Ra’ad al-Hussein

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.