Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

WEF yashyize u Rwanda mu bihugu bitanu birusha ibindi ku Isi guha agaciro abagore   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

U Rwanda rwongeye kwanikira ibindi bihugu by’Isi mu guharanira iterambere ry’abagore mu cyegeranyo cyaraye gishyizwe ahagaragara na World Economic Forum.

Iki gihugu cyaje ku mwanya wa gatanu nyuma ya Iceland, Finland, Norvege na Sweden n’amanota 0.8/1, ni mu gihe mu cyegeranyo giheruka rwari ku mwanya wa karindwi. Muri Afurika rwakurikiwe n’u Burundi, Afurika y’Epfo, Mozambique na Tanzania.

Naho mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba u Burundi buza ku mwanya wa 12, Tanzania 53, Uganda 61, Kenya ikaza ku mwanya wa 63.

JPEG - 207.2 kb
Abagore bo mu Rwanda bahawe amahirwe yo kwiteza imbere

Icyegeranyo cya WEF cyakozwe hagendewe ku byiciro bine. Uruhare rw’abagore mu bukungu bw’igihugu (u Rwanda rwaje ku mwanya wa 8 ku Isi); kubaha uburezi bukwiriye abana b’abakobwa kandi ku rwego rumwe n’urw’abahungu (110), kubungabunga ubuzima bw’igitsina gore (89), no kubaha imyanya mu nzego zifata ibyemezo (8).

Mu Rwanda muri rusange abagore bafite amahirwe angana n’ay’abagabo. Iki gihugu kandi nicyo gifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko kuko mu mutwe w’abadepite bagera kuri 51 mu badepite 80, ni ukuvuga 63.75%.

Guverinoma iracyaharanira kuzamura imibereho y’abagore

Leta y’u Rwanda kandi ikomeje kuzamura inzego zikigaragaraho gusigara inyuma kw’abagore. Nko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, abagore barangije ibijyanye n’ikoranabuhanga muri kaminuza ni 34%, abafite impamyabumenyi mu bijyanye naryo ni 25% mu gihe abakora mu bijyanye naryo ari 20%. Abagore bafite telefoni zigendwana ni 35% mu gihe abagabo ari 49%. Abagore bayobora ingo bakoresha interineti ni 5.2%, mu gihe abagabo ari 7.2%.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba yihaye mu guteza imbere ikoranabuhanga ariko hibandwa ku bagabo n’abagore.
Leta kandi ngo izakomeza gushora imari muri porogaramu zigamije kongera umubare w’abakobwa biga ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Kongera umubare w’abiga imyuga n’ubumenyingiro

N’ubwo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bijyanye n’amashuri yisumbuye yigisha imyuga n’ubumenyingiro, umubare w’abakobwa bayitabira uracyari muto.
Ingero zibigaragza n’uko abakobwa 17.5% ari bo biga ibijyanye n’izi gahunda mu gihe abagabo ari 40%.

Mu rwego rwo guhanagana n’iki kibazo u Rwanda rurateganya gahunda izafasha gushishikariza abakobwa gukangukira amasomo y’ikoranabuhanga mu mashuri ya TVET.

Ikigamijwe n’uko byibura iyi gahunda izagera ku bakoba n’abagore 50% mu mwaka wa 2020.

Abakobwa bazafashwa mu guhabwa amahugurwa atandukanye ndetse n’amahirwe azabafasha kwimenyereza ibijyanye n’imyuga n’ibyo mu nganda.

Kuri iyi ngingo gahunda ya Kora wigire(NEP) nayo ngo izafasha abakobwa n’abagore gukangukira kwihangira imirimo mu bijyanye n’ubumenyingiro.

 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.