Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

WDA yungutse umufatanyabikorwa mushya   

  Yanditswe na MUGISHA BENIGNE
 5 months ago

 
 

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA) cyasinyanye amasezerano n’umushoramari wo mu muri Mauritius uje gutangiza ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro.

Umuyobozi mukuru wa WDA Gasana Jerome, avuga ko uyu mushoramari ugiye gutangiza ishuri rizwi ku izina rya Rushmore Busness School. Yamaze guhabwa uburenganzira n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), agiye gufatanya na WDA ari nayo ifite inshingano zo guteza imbere amashuri y’ubumenyi ngiro.

Ati “ Nyuma yo kwemererwa na RDB gushora imari mu Rwanda, natwe nk’ubuyobozi bwa WDA bidatinze tugiye kuganira n’uyu mushoramari ku mirongo migari twifuza ko bakoreramo ijyanye na gahunda Leta yifuza gushyira mu bikorwa.”

JPEG - 295.6 kb
Gasana Jerome, Umuyobozi mukuru wa WDA na Dr Priya Ramluggun- Esso, umuyobozi w’ishuri ry’ubucuruzi rya Rushmore mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye ( Foto Mugisha B.)

Gasana avuga ko mu gihe cy’umwaka umwe bazaba batangiye gukora, bakazatangirana no gukodesha aho bakorera, ariko nyuma y’imyaka 3 bazakaba bamaze kwibonera inyubako zabo bwite bakoreramo.

Basabwe kandi gukoresha abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kugira ngo batange ubumenyi bufite ireme, abanyeshuri barangiza bazajye ku isoko ry’umurimo baryisangamo.

Umuyobozi mukuru w’ishuri ry’ubucuruzi rya Rushmore, Dr Priya Ramluggun-Essoo, avuga ko iri shuri rizatangiza amashami y’ubwubatsi no kubungabunga ibidukikije, ishami ry’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi, ishami ry’imari n’amabanki, naho nyuma y’ imyaka 2 hatangizwe ishami ry’imideli, gutunganya amakuru n’ubugeni.

Iri shuri rizatangira rikoresha abakozi basanzwe bamenyereye akazi, ariko buhoro buhoro bashyiremo n’Abanyarwanda bafite ubumenyi muri ayo mashami.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.