Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Uwambaye impunzankano y’Ingabo za Congo yarasiwe mu Rwanda   

  Yanditswe na Imvaho Nshya
 March 2016

 
 

Ingabo z’u Rwanda zarashe umurwanyi wambaye impuzankano y’Ingabo za Repubulika ya Congo (FARDC) abandi bataramenyekana umubare bambaye nka we barakomereka.

Iki gitero cyasize urujijo rwo kumenya niba abateye ari FDLR cyangwa FARDC, cyane ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kongo, Lambert Mende aherutse kubwira itsinda rya Loni ko FDLR itagiteye ibibazo u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Capt Edouard Kalisa uyoboye itsinda rya gisirikare ryitwa B Company, uyu musirikare yarashwe kuri uyu wa kane ahagana muri metero 25 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo; ni ku musozi uherereye Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi ahantu bita kwa Nyiramugwera. Bivugwa ko abateye u Rwanda bageraga hagati ya 15 na 20.

Capt Edouard Kalisa yagize ati “Hari ahagana saa sita z’ijoro ubwo twajyaga kumva tukumva abantu binjiye mu Rwanda barasa, ariko berekezaga ku cyapa kibaho uburinzi bw’Ingabo z’u Rwanda zifasha abaturage kwambukiranya imipaka. Ariko baharashe bagira ngo abasirikare bacu barahari nuko turabakumira abandi barirukanka.”

Yakomeje avuga ko hari benshi bakomeretse agira ati “Twamenye ko bakomeretse kubera ko twabonye inzira banyuzemo zuzuyemo amaraso. Mu gitondo amaraso twayabonye. Ikindi ni uko bashatse kwiba umurambo wabo amasasu akabatesha, ariko babasha kwiba imbunda yari afite hasigara amasasu menshi cyane n’amagerenade byamugaragayeho.”

Nyiramugwera Prukeria witiriwe aka gace yavuze ko na bo bari basinziriye bakumva urusaku rw’amasasu rukabije kuko batuye ahagana muri Metero 100; basohotse birukanka muri iryo joro bakubitana n’abasirikare b’u Rwanda barabakomeza bababwira ko umutekano wabo uhari banabasaba gusubira mu nzu.

Muri iyi mirwano bivugwa ko nta musirikare w’u Rwanda wigeze ahagwa cyangwa ngo akomereke.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ni bwo itsinda ry’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Kongo, ryageze aho uyu musirikare yiciwe bigoranye kuko binavugwa ko ari kure, ahagana munsi y’ikirunga cya Mikeno.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.