Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Uwacuruzaga urumogi yagerageje guha ruswa umupolisi arafatwa   

  Yanditswe na RNP
 1 month ago

 
 

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke kuwa gatanu, yafashe umuturage wanywaga urumogi ndetse akanarucuruza.

Uwafashwe yitwa Hakizimana Pacifique w’imyaka 21. Yafatiwe mu iduka rye riri mu gasantere ka Gakenke ahagana saa tanu z’ijoro nyuma yo gusaka iwe no mu iduka rye aho urwo rumogi rwabonetse.

Uretse icyaha cyo gucuruza no kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi, uyu Hakizimana anakurikiranyweho ikindi cyo gushaka guha ruswa umupolisi y’amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda ubwo yari amaze kumufata kugira ngo amubabarire amurekure.



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Polisi ikorera mu karere ka Gakenke yahamagawe kuri terefone n’umuturage aho yababwiraga ko hari umuntu unywa ndetse akanacuruza urumogi ku buryo byatezaga umutekano mucye muri ako gace.

IP Gasasira yagize ati:” nyuma yo kumenya ayo makuru, abapolisi bahise bajyayo basanga uwakekwaga ibi bikorwa mu iduka rye, hanyuma bahasatse bamusangana mu myenda ye udupfunyika 11 tw’urumogi.

Abapolisi bakomereje n’iwe mu rugo maze naho bahasanga urundi rumogi rungana n’udupfunyika 12.

Yakomeje agira ati:” Nk’uko bisanzwe abapolisi bamugaruye ku iduka rye kugira ngo atunganye ibicuruzwa bye anarikinge neza mbere yo kujyanwa kuri sitasiyo ya Polisi kubera ibi bikorwa bitemewe by’ibiyobyabwenge. Cyakora bakigera ku iduka rye, yagerageje guha umupolisi ruswa kugirango bamubabarire, ariko biba iby’ubusa kuko na ruswa itemewe n’amategeko.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko mu nzu ya Hakizimana abifuza kugura no kuhanywera urumogi bajyaga bahateranira bakahakorera ibyo bikorwa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yashimye ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha byatumye Hakizimana afatanwa urumogi.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Gasabo: Yapfuye agwiriwe n’ikirombe yibagamo gasegereti
Gasabo: Yapfuye agwiriwe n’ikirombe yibagamo gasegereti

Minani Selvirien yapfuye ubwo yacukuraga gasegereti mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo. Uyu mugabo yagwiriwe n’ikirombe ubwo yibaga ariya mabuye ahasanzwe (...)

Minisitiri Murekezi yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bane
Minisitiri Murekezi yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bane

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakiriye indahiro z’Abashinjacyaha bane, ku wa Kabiri ku ya 7 Ukuboza 2016. Batatu barahiriye gukora mu bushinjacyaha ku rwego rwisumbuye ni Murigirwa (...)

Kigali: Abana batatu bamaze gupfa barohamye mu minsi 10 gusa
Kigali: Abana batatu bamaze gupfa barohamye mu minsi 10 gusa

Abana batatu barohamye mu bidendezi by’amazi n’imigezi aho baba bidumbaguza mu Mujyi wa Kigali honyine mu minsi icumi ishize. Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, (...)

Kigali: Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya miliyoni  24
Kigali: Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya miliyoni 24

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe ibyuma by’imodoka bifite agaciro ka Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda byibwe Kompanyi ikora imirimo y’Ubwubatsi yitwa NPD- COTRACO. Umuvugizi wa (...)

Jeannette Kagame arishimana n’abana mu birori bisoza umwaka
Jeannette Kagame arishimana n’abana mu birori bisoza umwaka

Kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016, Madamu Jeannette Kagame arakira abana baturutse muturere 30 tw’igihugu mu birori byo gusoza umwaka wa 2016 anabifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2017. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.