Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

USA: Umunyeshuri yatanze Drone izafasha u Rwanda gucunga inyamaswa zo mu Kagera   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 8 June

 
 

Nyuma yo gusanga ababungabunga inyamaswa zo muri Parike y’igihugu y’Akagera bagorwa cyane mu kazi kabo, Max Alger Meyer yatanze indege itagira umuderevu (drone) izoroshya ako kazi ku buryo bugaragara.

Iyo drone yakozwe n’uyu munyeshuri wo Kigo cya Siyansi n’Ikoranabuhanga cya Denver na mugenzi we Nathan Lepore, bose bafite imyaka 18, izifashishwa mu gucunga inyamaswa kuko izajya yoherezwa mu kirere ikazifata amashusho.

Umuyobozi wa Parike y’Akagera, Jes Gruner yavuze ko yatunguwe n’ubugira neza bw’aba basore. Ngo iyo drone izabafasha kumenya agace ka parike kibasiwe n’inkongi no kubarura inyamaswa nk’inyoni ziba mu biziba byagoranaga cyane kugeraho.

Ati” Ubusanzwe twifashisha kajugujugu mu kubarura inyamaswa ariko birahenze cyane, tubikora rimwe mu myaka ibiri gusa. Twasanze kwaba ari ugutagaguza amafaranga.”

JPEG - 63.3 kb
Alger na Nathan bari gusoza drone bazazana mu Rwanda

Alger Meyer yakusanyije amadorali 1000 mu nshuti n’umuryango ayashora muri iyo drone ateganya kuzazana mu Rwanda muri iyi mpeshyi.

Ikinyamakuru Herald Review kivuga ko iyo drone ikoze ku buryo abarinzi ba parike bashobora kuyikanika igihe igize ikibazo, ikozwe mu cyuma cya Aluminium ku buryo umuntu wese yayifungura.

Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu ishyamba WWF muri USA, yashimye cyane iyi mpano uyu musore yageneye u Rwanda.

Ati” Abayobozi ba za parike bafite ingeso yo kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenze cyane rimwe na rimwe bikabapfira ubusa,ariko iyi drone yo irahendutse kandi no kuyikoresha biroroshye.”

Kuva mu 2010 , Leta y’u Rwanda yashinze African Parks gucunga parike y’Akagera. Kuva icyo gihe abasura parike bikubye kabiri bagera ku 32 000 mu mwaka.
Mu mwaka ushize iyi parike yagaruwemo intare ndetse zamaze kubwagura. Hari umugambi wo kugarura n’inkura mu gihe gito kiri imbere.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Gasabo: Yapfuye agwiriwe n’ikirombe yibagamo gasegereti
Gasabo: Yapfuye agwiriwe n’ikirombe yibagamo gasegereti

Minani Selvirien yapfuye ubwo yacukuraga gasegereti mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo. Uyu mugabo yagwiriwe n’ikirombe ubwo yibaga ariya mabuye ahasanzwe (...)

Minisitiri Murekezi yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bane
Minisitiri Murekezi yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bane

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakiriye indahiro z’Abashinjacyaha bane, ku wa Kabiri ku ya 7 Ukuboza 2016. Batatu barahiriye gukora mu bushinjacyaha ku rwego rwisumbuye ni Murigirwa (...)

Kigali: Abana batatu bamaze gupfa barohamye mu minsi 10 gusa
Kigali: Abana batatu bamaze gupfa barohamye mu minsi 10 gusa

Abana batatu barohamye mu bidendezi by’amazi n’imigezi aho baba bidumbaguza mu Mujyi wa Kigali honyine mu minsi icumi ishize. Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, (...)

Kigali: Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya miliyoni  24
Kigali: Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya miliyoni 24

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe ibyuma by’imodoka bifite agaciro ka Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda byibwe Kompanyi ikora imirimo y’Ubwubatsi yitwa NPD- COTRACO. Umuvugizi wa (...)

Jeannette Kagame arishimana n’abana mu birori bisoza umwaka
Jeannette Kagame arishimana n’abana mu birori bisoza umwaka

Kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016, Madamu Jeannette Kagame arakira abana baturutse muturere 30 tw’igihugu mu birori byo gusoza umwaka wa 2016 anabifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2017. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.