Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

USA iraburira u Rwanda ku ibura ry’ibiribwa n’izamuka ry’ibiciro   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cy’Iterambere Mpuzamahanga, USAID kiraburira u Rwanda ko rushobora kurushaho guhura n’ibura ry’ibiribwa n’izamuka ry’ibiciro mu mwaka utaha wa 2017.

Icyegeranyo cya gahunda yo kuburira ibihugu byenda guhura n’inzara ya USAID (Famine Early Warning Systems Network, FEWS NET) cyo mu kwezi k’Ukwakira 2016, kivuga ko imvura yaguye yaguye mu cyiciro cy’ihinga A yatangiye igwa neza hagati muri Nzeli, abahinzi bagatangira kubiba.

Ariko mu Ukwakira imvura yarabuze bigira ingaruka ku bihingwa byari byamaze guterwa. Mu minsi icumi ya nyuma y’uku kwezi imvura yarongeye iraboneka bituma abahinzi badahura na rwaserera yo gutera bundi bushya.

JPEG - 105.9 kb
Ibiribwa birimo ibirayi bishobora kongera kuzazamuka ku isoko muri 2017

USA ivuga ko byanabaye mahire, Leta y’u Rwanda ikagoboka abaturage bari bahuye n’ibura ry’ibiribwa mu turere twa Kayonza na Nyagatare, none umubare w’abari mu cyiciro cya 2 cy’ibura ry’ibiribwa rikabije bakaba baragabanutse bakagaruka mu cya mbere.

Imvura iri kugwa ntihagije

Iteganyagihe rya FEWS NET rivuga ko imvura izagwa mu rugero ariko mu ntara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba igakomeza kuba nke bikagira ingaruka ku musaruro n’ubwatsi bw’inka.

USAID ivuga ko umusaruro uzaboneka mu Rwanda mu Ukuboza uzaba uhagije ndetse n’imvura itari nyinshi ikazagwa hagati muri Gashyantare 2017 ariko ngo muri Gicurasi y’umwaka utaha nibwo mu gihugu cyose hazabaho ibura ry’ibiribwa nubwo ritazaba rikanganye cyane.

Icyegeranyo cya USAID kivuga ko mu Rwanda ibiciro by’ibiribwa byakomeje kuzamuka kuva muri Mata 2016 cyane cyane mu byaro aho amasoko atagemurirwa ibiribwa neza nko mu mijyi.

Muri Nzeli 2016, ibiciro by’ibiribwa bitari ibinyampeke byazmutseho hari 20% ugereranyije no mu mwaka ushize.

Muri uku Gushyingo hateganyijwe ko ibiciro bizazamuka kubera henshi mu gihugu bazaba bari guhinga, bigatuma ingo zikennye zihura n’ibura ry’ibiribwa riri mu cyiciro cya 2 (rikabije).

Naho mu Kuboza, kubera umusaruro ibiciro bizongera bimanuke, bizazamuke bikabije muri Gicurasi kuko umusaruro w’igihe cy’ihinga A uzaba uri gushira ku isoko kandi ibindi bihingwa bitarasarurwa.

 

Comments

 
 
Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu
Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barashimira umufatanyabikorwa Mudacumura Fiston waberegeje isomero mu mudugudu wabo. Ubwo (...)

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, yashyikirije Leta ya Uganda imodoka n’ipikipiki byibwe bigafatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe (...)

USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000
USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000

Abanyeshuri 51 545 bo mu turere dutandukanye two mu Rwanda bahawe ibikoresho bizabafasha mu masomo binyuze muri gahunda ya Twiyubke yatewe inkunga n’Ishami rya USA rishinzwe iterambere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.