Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Urwego rw’Umuvunyi rugiye gukurikirana ibibazo by’abambuwe n’abarwiyitiriye   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje akababaro rwatewe no kumenya ko hari abarwiyitirira bakaka Abanyarwanda ruswa kandi ari rwo rufite inshingano z’ibanze zo kuyirwanya kimwe n’akarengane mu gihugu.

Uru rwego rwahamagariye abaturarwanda kwima amatwi abiyitirira uru rwego babasaba gutanga ruswa, akenshhi inatangwa binyuze kuti telefoni. Ubu butumwa butanzwe nyuma y’abamaze iminsi basaba amafaranga abaturage biyitirira gukorera uru rwego.
Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda mu minsi ishize hafashwe Rutaganzwa Eric wiyitaga Claude, Ndayisabye Victor wiyitaga Kajangwe, Nizeyimana Florence uzwi kw’izina rya Mamy wiyitaga Aline, Makambo Manasse na Ndayishimiye Joseph wiyitaga KAJANGWE.

Urwego rw’Umuvunyi rurasaba n’uwasabwe cyangwa uwasabwa amafaranga cyangwa amakuru, kubimenyesha Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo ibibazo bye bikurikiranwe.

UBURYO BIYITIRIRA URWEGO RW’UMUVUNYI

Bahamagara abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’Inzego z’Ibanze, Abapolisi, Abashinjacyaha, Abacamanza n’abandi, bababwira ko ari abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi ko bakurikirana dosiye, bakabasaba amakuru yo kwifashisha bahamagara abaturage. Iyo bamaze kubona ayo makuru, bahamagara abaturage bababwira ko ari bo bakurikirana dosiye zabo bakabaka amafaranga (ruswa) ngo bakemurirwe ibibazo.

Bahamagara abaturage biyita amazina y’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bari mu kazi cyangwa abahoze bahakora, bakabwira abaturage ko bazabafasha mu bibazo byabo; nyuma bakabasaba kubohereza amafaranga banyujije kuri Mobile Money.

 

Comments

 
 
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.