Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Umwe mu bihangange muri Basketball ku Isi yavuze imyato Perezida Kagame   

  Yanditswe na RUBIBI OLIVIER
 4 months ago

 
 

Obinna Ekezie, Umunyafurika wakiniye amakipe agera kuri atanu muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, NBA, ikomeye ku Isi, asanga Perezida Paul Kagame ari intangarugero mu miyoborere myiza muri Afurika.

Ubwo yari mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko abona ari igihugu cyiza kandi ko gifite umurongo uganisha ku iterambere. Obinna avuga ko Perezida Paul Kagame ari umuyobozi w’icyitegerezo mu baperezida ba Afurika, ahereye ku bibazo u Rwanda rwanyuzemo ndetse naho rugeze mu iterambere.

Ati “U Rwanda ni rwiza cyane, rufite umurongo mwiza n’amahirwe kuko rufite umuyobozi mwiza. Ku bwanjye, Perezida Paul Kagame ni intangarugero mu bayobozi ba Afurika kubera ubushishozi agira. U Rwanda yararuhinduye, ni igihugu buri muntu wese yumva yakoreramo ishoramari . Rufite umwihariko mu korohereza abashoramari, Kigali yabaye ihuriro ry’inama mpuzamahanga, ibi byose bifasha igihugu gutera imbere ndetse n’amafaranga yinjira akiyongera.”

JPEG - 177.8 kb
Obinna Ekezie avuga ko amahirwe u Rwanda rufite ruyakesha umuyobozi mwiza

Nyuma yo guhagarika gukina Basketball, Obinna yashinze ikigo gikora ubucuruzi bw’ingendo z’indege n’ibindi bijyana na byo cyitwa, Wakanow. Iki kigo gifasha abakora ingendo bifashishije indege kubona amatike, viza, kubona hoteli aho bagiye n’ibindi.

Uyu mugabo yagarutse kuri RwandAir , ngo ayibona nk’imwe muri kompanyi zitwara abantu mu ndege nziza muri Afurika yose, byose akaba abona u Rwanda rubikesha ubuyobozi bwiza.

Mu minsi ya vuba Wakanow izatangira gukorera mu Rwanda, aho izajya ifasha abantu kubona amatike y’indege, viza, hoteli zo gucumbikamo n’ibindi.

Wakanow ni cyo kigo kinini muri Afurika kigurisha serivisi ijyanye no gukoresha indege mu ngendo zinyuranye ku Isi.

Obinna Ekezie yavukiye muri Nigeria, amara imyaka umunani ari umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga. Yakiniye amakipe atanu muri shampiyona ya NBA arimo Vancouver Grizzlies, Washington Wizards, Dallas Mavericks, Los Angeles Clippers ndetse na Atlanta Hawks, yanakiniye andi makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, muri Serbia n’u Burusiya.

JPEG - 45.7 kb
Obinna Ekezie ubwo yakinaga muri Atlanta Hawks mu mwaka wa 2005
 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.