Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Amafoto: Umusirikare wambaye nk’uwa Congo yarashwe asatira ingabo z’u Rwanda   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 June 2016

 
 

Umusirikare wambaye impuzankano y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarasiwe mu mudugudu wa Rutagara, akagari ka Rukoko mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu nyuma yo kwinjira mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu ku ya 15 Kamena 2016.

Capt. Nzabirinda Pascal uhagarariye ingabo z’u Rwanda muri ako gace, yavuze ko mu ma saa mbiri z’ijoro uwo musirikare yashatse kwinjira mu birindiro akabonwa na Cpl. Mukeshimana Jean Marie Vianney wari ku burinzi amusaba kumanika amaboko inshuro eshatu undi aranga.

Nzabirinda avuga ko mu rwego rw’ubwirinzi Mukeshimana yamurashe agahita apfa.

Ati” Ubwo hari mu masaha ya saa mbiri z’ijoro umusirikare wambaye imyambaro ya FARDC yinjiye mu birindiro by’u Rwanda arenze umupaka ahaba hahagaze ingabo zacu zirinda umutekano, Caporal JMV Mukeshimana aramubona amusaba kumanika amaboko ubugira gatatu ariko we akomeza kuza amusatira abonye akomeje kumwegera ashyiramo isasu ararimurasa ahita apfa.”

JPEG - 113.9 kb
Ingabo za EJVM zakoze isuzuma ku murambo w’uwo musirikare

Cpl. Mukeshimana yavuze ko yarashe yitabara we ubwe na bagenzi be.

Ati” Nari ku burinzi mbona umusirikare uje ansatira musaba kumanika amaboko bwa mbere nkomeza kabiri, musaba ubwa gatatu mbona akomeje n’umuvuduko anyegera, nshyiramo isasu mu mbunda mbona ntacyo bimubwiye. Kubera nari nabonye ko yambaye imyenda y’ingabo za Congo nahise mbwira bagenzi banjye bari hafi aho ko hari umusirikare unsatiriye nigira inama yo kumurasa ngo nitabare kuko sinari nzi icyo afite.”

Captain Nzabarinda yakomeje avuga ko inshingano zabo ari ukurinda umutekano w’igihugu nta muntu ushobora kwinjira agamije kuwuhungabanya ngo bamwihanganire.

Ingabo za EJVM/MCVE zishinzwe kubungabunga amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari zaje kureba no gushaka amakuru y’urupfu rw’uwo musirikare utari afite ibyangombwa kugira ngo zimenye niba yaba ari uwo mu ngabo za Congo cyangwa ari umwe mu barwanyi ba FDLR. Zavuze ko zabonye ibyabaye igisigaye ari ugutanga raporo muri Loni.

Si ubwa mbere abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binjira mu Rwanda. Bamwe mu baherutse barimo uwari yasinze avuga ko atari azi ko yageze ku butaka bw’u Rwanda.

 

Comments

 
 
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu
Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barashimira umufatanyabikorwa Mudacumura Fiston waberegeje isomero mu mudugudu wabo. Ubwo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.