Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Umusirikare wa FARDC yahungiye mu Rwanda asaba kurenganurwa   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 June 2016

 
 

Umusirikari wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) Kaporali Mambo Vert amaze iminsi itatu ahungiye mu Rwanda aho yaje atorotse umuyobozi wabo ashinja kumwambura umushahara n’agahimbazamusyi.

Uyu musirikare yamurikiwe itsinda ry’ubugenzuzi ku bibera ku mipaka y’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (EJMV/Expanded Joint Verification Mechanism) kuri iki cyumweru tariki 26 kamena 2016 ariko aguma mu Rwanda aho avuga ko yizeye ko ruzamufasha mu kumvikanisha ikibazo cye.

Capt Pascal Nzabarinda uyoboye bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakorera ku mupaka yatangarije Imvaho Nshya ko uyu musirikare yanyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo yirukanka avuga ko ahunze uburyo bubi abayeho mu ngabo z’igihugu cye.

Caporal Mambo Vert (ibumoso) wahunze FARDC ahagararanye na Capt Nzaramba uyoboye Ingabo z'u Rwanda ku mupaka

Ati “Ubwo abasirikare bacu bari ku kazi ku mupaka muto kuwa 24 Kamena 2016 saa moya z’ijoro, babonye yiruka yinjira ahetse ibikapu tumuganirije atubwira ko ahunze kubera kwamburwa no gufatwa nabi n’ingabo zabo.”

Kaporali Mambo Vert yatangarije Ingabo z’u Rwanda n’izitsinda rya EJVM ko amerewe neza cyane kuba ari mu maboko mazima, kandi yizeye ko u Rwanda ruzamufasha kubona uburenganzira bwe.

Yagize ati “Nababajwe n’amafaranga yanjye yajyanwe n’umuyobozi wanjye,ntabwo nshaka kujya mu ngabo z’u Rwanda ahubwo mfite icyizere ko bazamfasha kubona uburenganzira bwanjye no kumfasha gusubira iwacu.”

Col. Philbert Okanzo Umuyobozi wungirije bw’itsinda EJVM avuga ko ibinshi kuri uyu musirikari ari ibanga ry’akazi, ati “Yatubwiye dusanga byaba ibanga turacyabisuzuma tureba icyakorwa."

Birakekwa ko ikibazo cyo gufatwa nabi muri FARDC gishobora kuba kimwe mu byatumye umusirikare warasiwe hafi n’ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda ari byo yahungaga kuko ngo yari amaze iminsi avuga kuri icyo kibazo, ndetse akanabifungirwa.

PNG - 876.7 kb
Caporal Mambo Vert asobanurira Itsinda rya EJVM akarengane bafite mu gisirikare cyabo
 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.