Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Umuryango wa nyakwigendera Bihozagara wasabye u Rwanda gukorera umubiri we isuzuma   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 April 2016

 
 

Umuryango wa nyakwigendera Jacques Bihozagara, wahoze ari minisitiri na dipolomate w’u Rwanda agapfira mu Burundi mu buryo budasobanutse, wasabye Leta y’u Rwanda gukorera umubiri we isuzuma hakavanwa urujijo ku cyo yazize.

Ni nyuma y’uko umubiri we ugejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri, uvanwe mu Burundi aho yaguye muri gereza ya Mpimba mu cyumweru gishize amaze amezi ane afunzwe.

Nyuma y’urupfu rwa Bihozagara, Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yasabye u Burundi ibisobanuro ku cyihishe y’urupfu rwe rwatunguranye.

JPEG - 94.3 kb
Umufasha wa Nyakwigendera n’umukobwa we baherekeje umubiri we ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe (Foto: The New Times)

Umwe mu bo mu muryango we wavuganye n’itangazamakuru ubwo umbiri we wari umaze kururutswa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, Muligande Eugene, yashimiye Leta y’u Rwanda ku buryo yababaye hafi, anayisaba gukora iperereza.

Ati” Iki ni icyaha cyakorewe umuturage w’u Rwanda, guverinoma ikwiye gushyira imbaraga mu iperereza, iri ni ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu kandi hakenewe iperereza ryo ku rwego mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko nyuma y’urupfu rwa Bihozagara, Leta y’u Burundi yanze gutanga umubiri, igasaba umuryango gushyira umukono ku rwandiko ruhakana ko nta ruhare yagize mu rupfu rwe.

Umuryango wa Bihozagara uvuga ko wabyanze ahubwo ukerekana ko hakenewe ibizamini by’inzobere kandi byizewe byerekana urwo yazize.

Yavuze ko bahise bashyira icyo kibazo mu maboko ya ambasade y’u Burundi kandi ko cyakemuwe neza.

Bihozagara yigeze kuba ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, ndetse na Minisitiri wo Gucyura Impunzi . Nyuma yaho yagiye mu Burundi gukora ubucuruzi.

Yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi ku ya 4 Ukuboza 2015 ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.