Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Umunya Uganda ukekwaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo   

  Yanditswe na RNP
 June 2016

 
 

Polisi y’u Rwanda ku wa 15 Kamena yasubije muri Uganda Musa Ariho Vimbi ukurikiranweho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’uRwanda ACP Morris Muligo yavuze ko Vimbi yafashwe tariki ya 06 Kamena nyuma y’amakuru yari avuye muri Uganda yavugaga ko yaba yarambutse umupaka aza mu Rwanda nyuma yo gukora icyaha.

ACP Muligo yagize ati”tukimara kumenya amakuru ko yaba yahungiye mu Rwanda twatangiyegukora iperereza tuza kumufatira mu karerere ka Gatsibo”

JPEG - 42.4 kb
ACP Morris Muligo, umuyobozi wungirije w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda

Vimbi yinjiye mu Rwanda tariki ya 30 Gicurasi yerekeza mu karere ka Gatsibo ari naho yihishe kugeza afashwe tariki 06 Kamena uyu mwaka.

Kuba habayeho gutanga uyu munyabyaha bikubiye mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Uganda kandi bikaba atari ubwa mbere ibi bihugu bihererekanya abakekwaho ibyaha bakurikiranywe n’ubutabera baba bafatiwe mu kindi gihugu.

Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Uganda bisobanura imikoranire myiza mu guhanahana amakuru y’abanyabyaha, ubufatanye mu by’amahugurwa, mu bijyanye n’ibikorwa n’iperereza, ajyanye nimikorere yakazi n’ ibijyanye n’iperereza ku byaha , kugira abahagarariye Polisi mu bihugu byombi mu byerekeranye nokwihutisha ndetse no koroshya akazi k’ibikorwa bya polisi, guhererekana abakekwaho ibyaha, kungurana ubumenyi no kongera ubushobozi bw’abapolisi n’ibindi.

 

Comments

 
 
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.