Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Umujyi wa Kigali witeze igishushanyombonera cy’ibyapa byamamaza   

  Yanditswe na Gatete Jean Bosco
 September 2016

 
 

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bimwe mu byapa byamamaza mu mujyi wa Kigali byatangiye gukurwaho bitewe n’uko bitubahirije amabwiriza arebana n’imicungire yabyo, hakaba hitezwe igishushanyombonera cy’umujyi kigena aho ibyapa bigomba kuba n’imiterere yabyo ijyanye n’igihe.

Umujyi wa Kigali wafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko bamwe muri ba nyir’ibyapa barenze ku mabwiriza ya njyanama y’umujyi wa Kigali yo ku wa 28/12/2012 agena imicungiye yabyo.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza yabwiye abanyamakuru ko ibyapa byibanzweho ari ibyagaragaraga mu bucucike n’ibindi bishaje ku buryo bitakijyanye n’igishushanyo mbonera n’osuku ikenewe mu mujyi .

Yagize ati “Hari ibyapa bimwe byari bishaje byashoboraga no kugwira abantu, ibindi byasaga nabi byarashishutse, ni yo mpamvu tugiye gushyiraho vuba igishushashanyo mbonera cy’ibyapa.”

Yakomeje avuga ko muri icyo gishushanyo mbonera buri cyapa kizaba gifite uko giteye na metero hagati yacyo n’ikindi kimwe na metero ziri hagati y’umuhanda n’ibyapa.

Ati “Wasangaga ubucucike bwari muri ibyo byapa ubwabyo butanatumaga n’ibyamamajeho bigaragara, ndizera ko gushyiraho uburyo bunoze mu micungire y’ibyapa n’imikoreshereze yabyo bizafasha banyirabyo gukora ubucuruzi bwabo bunguka.”

JPEG - 201 kb
Igishushanyombonera cy’ibyapa byamamaza cyitezweho guca akajagari

Tusubira Charles Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishyirahamwe rya ba nyir’ibyapa mu mujyi wa Kigali yashimganiye ko iki cyemezo kitabatunguye, ati “Ba nyir’ibyapa bari babizi ko bigomba kuvaho ntabwo byabatunguye.”

Ubuyobozi bw’Umujyi burizeza abanyakigali ko buzakomeza guharanira icyarushaho guteza no guha isura nziza Umujyi wa Kigali hubahirizwa igishushanyo mbonera cyawo, kimwe n’igishushanyo mbonera cy’ibyapa kigiye kuza mu minsi ya vuba.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.