Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Umuhererezi wa Perezida Kagame muri 430 bitabiriye Itorero ry’Igihugu   

  Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
 June 2016

 
 

Mu cyiciro cya cyenda cy’Itorero indangamirwa cyatangijwe kuri uyu wa 30 Kamena 2016 ryahamagawemo abanyeshuri 430 barimo n’umuhererezi wa Perezida Paul Kagame, Brian Kagame.

Brian Kagame wajyanye n’abandi mu itorero aherutse kurangiza amashuri yisumbuye muri Amerika mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafite abana bane; imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ukurikirwa na Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Icyiciro cya cyenda cy’Itorero Indangamirwa cyitabiriwe n’urubyiruko rw’iga hanze y’u Rwanda ndetse na bamwe mu biga mu Rwanda batsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye baturutse mu turere twose tw’u Rwanda.

Brian Kagame (uwa kabiri uhereye iburyo) mu rubyiruko rwitabiriye icyiciro cya 9 cy'Itorero Indangamirwa

Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC Dr Ntivuguruzwa Celestin, yavuze ko bahisemo gutoreza hamwe abiga hanze ndetse n’abize mu Rwanda nyuma yo kubisabwa n’umukuru w’igihugu ubwo yasozaga icyiciro cya Munani cy’iri torero.

Dr Ntivuguruzwa yagize ati “Twasanze atari byiza gukomeza gutoza abanyarwanda biga mu mahanga ukwaba kuko byaba bisa nk’ibisobanura ko kwiga mu mahanga bibagira abanyamahanga, twabihawemo impanuro na Perezida wa Repubulika ko mu rwego rwo gukomeza kubaka ubunyarwanda n’ubumwe ibyiza ni uko batorezwa hamwe kuko ibyo bose biga ni ibizagirira igihugu akamaro.”

JPEG - 103.6 kb
Ange na Brian Kagame

Urubyiruko rw’itabiriye Itorero Indangamirwa rwemeza ko ruzarivanamo impanuro zirufasha kurushaho gukunda igihugu no kugiteza imbere. Kwizera Marie Claire yemeza ko hari icyo azungukira mu itorero yagize ati “Nzungukira mu itorero indanga gaciro igomba kuranga umunyarwanda, umuco wo gukunda igihugu no kucyitangira nkamenya ko ntagomba kugambanira igihugu”

Rucagu Boniface uyobora Itorero ry’Igihugu yasabye urubyiruko rwitabiriye itorero guharanira gushyira mu bikorwa ibyo ruzatozwa kuko rizabafasha guhesha igihugu isura nziza ndetse n’ababyeyi babo.

Kuva itorero Indangamirwa ryatangizwa mu Rwanda kugeza ubu rimaze gutoza intore 1733 hatarimo 430 batangiye icyiciro cya cyenda, mu byiciro umunani wongeye ho n’icyiciro cya cyenda cyatangijwe, benshi mu batorejwe muri iri torero bavuga ko ari uburyo bwiza butuma barushaho kumenya neza igihugu cyabo.

JPEG - 143 kb
Umuryango wa Perezida Kagame wishimira intsinzi y’umuhererezi
 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.