Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Umuganura 2016: Abanyarwanda barizihiza umuco nk’inkingi y ’iterambere   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Umunsi w’Umuganura uzizihizwa mu gihugu cyose kuri uyu wa Gatanu ku ya 5 Kanama 2016 hazirikanwa ko umuco ufatiye runini iterambere ry’igihugu.

Muri uyu mwaka, Umuganura, ufite insanganyamatsiko ya "Twubakire ku muco, twiteze imbere", wanahujwe n’Iserukiramuco Nyafurika rya FESPAD.

Ibirori ku rwego rw’igihugu bizabera ku ngoro y’umwami mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu Rwanda rwa kera, Umuganura wari umwe mu mihango itangiza igihe cy’isarura, cyari igihe cyo kwishimira ibyagezweho ku rwego rw’ubwami no ku rwego rw’umuryango.

Uwo munsi wafatwaga nk’umuhango wo gushima Imana, Umwami, Umwamikazi n’abakurambere .

Abahanga mu mateka y’u Rwanda bavuga ko Umuganura wabayeho kuva ku ngoma ya Gihanga, bivuze ko watangiranye n’ishingwa ry’ubwami bw’u Rwanda.

Kuri ubu Umuganura ufite igisobanuro kinini. Uretse Ibirori byo kwishimira umusaruro waturutse ku buhinzi, igihugu cyishimira ibyagezweho mu rwego rw’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, siporo, ibikorwaremezo, umuco, ubukerarugendo, n’ibindi.

Mu birori by’Umuganura by’uyu mwaka, Abanyarwanda bazerekana ibikorwa n’umusaruro byabo.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne avuga ko kugeza ubu abantu n’ibigo 106 byamaze kwemeza kuzitabira imurika rizaba ku munsi w’Umuganura.

Ati” Umuganura ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma tugasuzuma ibyo twagezeho kugira ngo tuganire ku ho dushaka kugera. Tuzishimira kumva ibitekerezo by’abazitabira imurika ku buryo twageza ibikorerwa mu Rwanda ku rundi rwego.”

Ibikorwa by’iserukiramuco rya FESPAD byatangiye ku wa Mbere, mu mujyi wa Kigali ahabereye imyiyereko n’igitaramo.

FESPAD yakomereje mu ntara zose z’igihugu aho ababyinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika basusurukije abaturage.

Minisitiri w’Umuco na Siporo asanga ntawe ukwiye kuvuga ko atazizihiza Umuganura bitewe n’uko yarumbije cyangwa ntaronke mu byo akora.

Asanga ko ibyo bitagakwiye kubabera ikibazo kuko Umuganura ari igihe cyo kwishimana, imiryango igasubira hamwe hagamijwe kubaka umuco w’ubumwe n’ubufatanye mu Banyarwanda.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.