Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Umuganda ni umuco w’Abanyarwanda - Perezida Kagame   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 May 2016

 
 

Ubwo Perezida Paul Kagame yakoranaga umuganda n’abaturage b’Akarere ka Kayonza, yabwiye Abanyarwanda ko umuganda ari umuco wo gukorera hamwe basanganwe.

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yifatanyije n’abaturage ba Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba mu gikorwa cy’umuganda rusange. Nyuma y’uyu muganda, Kagame yaganiriye n’abaturage, maze abagezaho akamaro k’umuganda.

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko umuganda ari umuco wo gukorera hamwe mu rugendo ruganisha ku iterambere.

Ati “Umuganda ni umuco w’Abanyarwanda, harimo gahunda yo gukorera hamwe, abantu kwikorera ibijyanye n’amajyambere bifuza.”

JPEG - 361.7 kb
Perezida Kagame mu muganda

Muri uyu muganda, Umukuru w’Igihugu n’abaturage bakoze igikorwa cyo gutunganya imiyoboro y’amazi no gukata imihanda mu kibanza kinini ahagiye kubakwa amazu ntangarugero mu mudugudu wa Bwiza mu Murenge wa Mukarange mu rwego rwo kubahiriza imyubakire ijyanye n’igishushanyombonera no kurwanya imyubakire yo mu kajagari.

Biteganyijwe ko iyo site izakorwamo imihanda ingana na kilometero 13, hakaba hamaze gutunganywa umunani.

Perezida Kagame yijeje abaturage ko umushinga wo kwagura, no gusana umuhanda Kagitumba- Kayonza- Rusumo ugiye gutangira kubakwa vuba kuko ibyangombwa byose byabonetse.

Yanabasabye kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kuba bari mu ihuriro ry’umuhanda munini ubahuza na bimwe mu bihugu by’akarere nka Uganda na Tanzaniya, ugakomeza no mu Mujyi wa Kigali, abasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Kagame yongeyeho ko abaturage bakwiye kwita ku buhinzi bakongera umusaruro nko kuvugurura urutoki rwera cyane muri ako karere, bagafashwa n’abayobozi.

Yagarutse ku burezi, akangurira ababyeyi kohereza abana mu mashuri kuko nta mpamvu yatuma batajyayo kandi leta yaratanze byose by’ibanze.

Akarere ka Kayonza kagizwe n’imirenge 12, gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 340 batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu y’Akagera.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.